Pariki y’Igihugu y’Akagera yungutse icyuzi cy’amafi kizatanga icyororo mu Karere

Icyuzi cy’Amafi cya Gishanda (Gishanda Fish Farm), cyatangijwe ku mugaragaro ku wa Kabiri taliki ya 18 Ukwakira 2022, kikaba cyitezweho kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubworozi bw’amafi mu Rwanda no mu Karere.
Iki cyuzi cya kijyambere giherereye mu bilometero 10 uvuye ku marembo ya Pariki, kikaba cyitezweho kujya gitanga umusaruro w’amafi yo mu bwoko bwa Tilapia angana na toni 30 zifite garama hagati ya 300 na 500 ku mwaka, n’utwana duto tubarirwa muri toni miliyoni n’igice tuzajya twoherezwa mu borozi mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu bihugu by’Akarere ruherereyemo.
Uyu mushinga watangijwe muri gahunda y’ubufatanye hagati ya Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ikigo FoodTechAfrica hamwe n’ihuriro ry’ibigo byo mu Buholandi, ukaba witezweho guhanga udushya n’ubumenyi bidasanzwe mu bworozi bw’amafi mu Rwanda, gutanga amahirwe y’imirimo ku miryango ikikije Pariki kurema amahirwe yo kubona isoko y’intungamubiri mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, n’andi mahirwe atandukanye.
Iki cyuzi kirakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bworozi bw’amafi bwisubira (RAS) rikaba rikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, byose bifasha mu gukora ubworozi buhoraho kandi butanga umusaruro utubutse uzagira uruhare rukomeye mu kunoza ubworozi bw’amafi mu Gihugu no mu Karere.
Biteganyijwe ko icyuzi cya Gishanda kizajya gitanga icyororo cy’amafi yo mu bwoko bwa Tilapia, ndetse no kwimakaza ubworozi bw’amafi ya “catfish” nk’isoko ya poroteyine zikenewe mu miryango itandukanye mu Gihugu mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ni icyuzi gifatwa nk’icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi bwisubira aho icyo cyuzi kizajya gitanga n’ifumbire yifashishwa mu buhinzi bw’imboga mu mirima ikizengurutse, noku b ahinzi bo mu miryango ituriye Pariki.
Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko icyo cyuzi ntangarugero cyatangiye gukora, aho kigiye kugira uruhare mu kongerera imbaraga umutekano w’ibiribwa harwanywa imirire mibi, ndetse no kugabanya gukomeza kwishingikiriza ku biribwa bitumizwa mu mahanga, ari na ko hahangwa amahirwe y’imirimo n’ubumenyi bishya.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, yagize ati: “Icyuzi cy’Amafi cya Gishanda n’ikoranabuhanga rya RAS ryimakaza ubuhinzi n’ubworozi biramba, bikubiyemo amahame menshi azafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo kirambye cyo kuba mu bihugu bifite ubukungu buciriritse bitarenze mu mwaka wa 2035 n’Igihugu giteye imbere bitarenze mu 2050.”
Yakomeje agira ati: “Ubuhinzi burambye, by’umwihariko ubworozi bw’amafi, ni urwego rw’ingenzi twibanzeho mu gukemurira icyarimwe ibibazo by’umutekano w’ibiribwa no kubaka uru rwego rukaba rumwe mu zitanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’Igihugu. Uruhare rw’Icyuzi cya Gishanda rero, nk’isoko y’icyororo gifite ireme n’ubumenyi gitanga, rugiha umwanya mwiza muri iyo gahunda.”

Ubuyobozi bw’Ikigo African Parks gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, butangaza ko mu kubaka icyuzi cy’amafi cya Gishanda hifashishijwe abakozi baturutse mu bice bikikije Pariki, aho muri iyo midugudu ari na ho harimo gukurwa abakozi bahabwa amahugurwa mu bworozi bw’amafi.
Ibyo byajyanye no kugeza umuriro w’amashanyarazi mu Midugudu ibiri yegereye Pariki, ikigo kimwe cy’ishuri kigezwaho amazi meza ndetse n’abahinzi bakaba bakomeje kugezwaho ifumbire ihendutse yitezweho kubafasha kongera umusaruro.
Biteganyijwe ko 10% by’umusaruro w’amafi yeze ari yo azajya agurishwa ku isoko ry’u Rwanda ku giciro cyoroheje, ingano izagenda yiyongera uko Abanyarwanda barushaho kugira umuco wo kurya amafi mu kurwanya imirire mibi.
Ladis Ndahiriwe, Umuyobozi wa Pariki ku ruhande rwa African Parks, yagize ati: “Bishobora kugaragara nk’intambwe itamenyerewe kuba Umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima utangije icyuzi cy’amafi, ariko intego ya African Parks ni ugusiga umurage w’ibikorwa birambye, haba ku baturage no ku mashyamba. Mu by’ukuri Gishanda irasobanutse cyane mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kunoza imibereho y’abaturage.”
Biteganyijwe ko mu cyororo cy’amafi matoya ya tilapia agera kuri miliyoni 1.5 azajya aboneka buri mwaka, mu Cyuzi cya Gishyanda hazajya hasigaramo nibura utwana 110,000 twororerwa gutanga umusaruro, mu gihe utundi tugera ku 400,000 tuzajya rwoherezwa kororerwa mu biyaga byo mu Karere na ho utubarirwa muri miliyoni imwe dukwirakwizwe mu borozi b’amafi mu Rwanda.
Icyororo cyujuje ubuziranenge kizajya kiva muri iki cyuzi cyitezweho gutanga isura nziza ku Rwanda nk’Igihugu gifite ubunararironye mu bworozi bw’amafi bufite icyerekezo cyizewe kandi kirambye.
Icyuzi cy’amafi cya Gishanda kigiye kuba n’umurima w’ishuri ku borozi batandukanye baba abo mu Gihugu cyangwa abo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ku bijyanye n’ubworozi bw’amafi.
Hari icyuzi cya gakondo cyubakiwe kwigishirizaho aborozi b’amafi mu Gihugu ndetse harateganywa gukorwa n’ibindi byuzi byo kwigishirizaho bitewe n’ubwoko bw’amafi aborozi bifuza korora.
Umurima w’imboga wahinzwe ku nkengero z’icyuzi na wo uzahabwa Koperative y’abagore kugira ngo iwubyaze umusaruro ari na ko irushaho kungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, amahugurwa mu rwego rw’icungamutungo n’ibaruramari no gukora ubucuruzi burambye.
Iki cyuzi cya kicyambere kibaye icya kabiri cyubatswe mu Rwanda, nyuma y’icyubatswe mu Karere ka Bugesera mu mwaka wa 2019 n’Ikigo FoodTech Africa.



