Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije miliyari 6,7 Frw mu 2024

Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije miliyari 6,7 Frw mu 2024

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko iyo Pariki yinjije miliyoni 4,7 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyari zisaga 6,7 Rwf mu mwaka wa 2024.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi 2025 ubwo buyobozi bwanatangaje ko imibare yakusanyijwe ya 2024, igaragaza ko Pariki y’Igihugu y’Akagera yakiriye ba mukerarugendo 56 219 barimo 48 230 bishyuye ikiguzi cyo gusura.

Imibare yo mu 2023, Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko mu yasuwe n’abantu 54 141 barimo Abanyarwanda 26 047, Abanyamahanga 23 047 ndetse n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda 4 534.

Ivuga ko Abanyarwanda basura iyi Pariki bakomeje kwiyongera kuko bagize 45% by’abasuye mu mwaka ushize ari na ko bishimangira uburyo Abanyarwanda bakomeje kuryoherwa n’ubukerarugendo bw’imbere mu Gihugu.

Muri uwo mwaka kandi, Pariki n’icumbi ry’amahema rya ‘Ruzizi Tented Lodge’ byabonye igihembo gitangwa na Trip Advisor Travellers’ Choice, bishimirwa ukwiyemeza mu kurushaho gufasha ba mukerarugendo kubona serivisi zihariye.

Uretse amadovize yinjijwe mu bukerarugendo, imishinga inyuranye ikorerwa muri Pariki na yo yinjije akayabo harimo ubuvumvu, ubworozi bw’amafi n’ibindi.

Pariki y’Igihugu y’Akagera yafashije abaturage gusarura agatubutse mu bikorwa bihakorerwa bitandukanye byinjije amafaranga ari na ko byabafashije guhanga imirimo.

Abaturage binjirije agatubutse ku mafi ibilo 13 809 yasaruwe na Koperative zikorera mu bice bikora kuri Pariki, akaba yarinjije  miliyoni zisaga 172 Rwf.

Muri ibyo bikorwa by’uburobyi byinjirije abaturage bigaragaza ko ibilo 38 643 by’amafi yagurishijwe mu baturage ku giciro cyoroheje.

Koperative y’abavumvu yo yakusanyije toni 13 z’ubuki zifite agaciro hafi miliyoni 6 Rwf.

Koperative y’abubatsi bo mu Kagera n’abandi bakozi ba nyakabyizi binjije hafi miliyoni 2 Rwf, naho ibyaguriwe abaturage binyuze mu kubahahira muri ako gace byinjije asaga miliyoni 7 Rwf.

Pariki y’Akagera kandi yakoze n’ibikorwa by’uburezi n’amahugurwa byagiriye akamaro abanyeshuri barenga 2 000, abarimu 247, abayobozi mu Nzego z’ibanze 249 ndetse n’abaturage basaga 8 000.

Ibyo bikorwa byarimo gusura Pariki, n’ikigo cya, Savannah Learning Centre, ndetse hanakozwe ibiganiro bitandukanye n’abaturage binyuze mu itangazamakuru bigamije kwita ku bidukikije no kubibungabunga ku buryo bibyazwa umusaruro.

Ni mu gihe hari n’amakoperative yahuguwe ku bworozi bw’amafi, ubuvumvu n’ibindi.

Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1 120, mu ibarura ryakozwe muri Kanama 2023 ryagaragaje ko ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 11, muri zo harimo eshanu zikomeye ku Isi zirimo Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Abanyarwanda bikubiye 45% by’abasuye Pariki y’Akagera
Pariki y’Akagera yinjije miliyari zisaga 6 Rwf mu 2024
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42