Paralempike: U Rwanda rwatakaje umukino wa kabiri muri Sitting Volleyball

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore ya Sitting Volleyball yatsinzwe na Slovénie amaseti 3-1 (19-25, 25-23, 14-25, 22-25), uba umukino wa kabiri itakaje mu mikino Paralempike iri kubera i Paris mu Bufaransa.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024.
Umukino wa mbere u Rwanda rwari rwatsinzwe na Brazil amaseti 3-0.
Slovenia yatangiye umukino itsinda amanota menshi maze yegukana iseti ya mbere itsinze u Rwanda amanota 25-19.
Mu iseti ya kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagarukanye imbaraga nyinshi itangira gutsinda amanota iyi seti yarangiye u Rwanda rutsinze amanota 25 kuri 23 ya Slovenia.
Mu iseti ya gatatu, ikipe y’igihugu ya Slovenia yongeye kugarukana imbaraga maze yegukana iyi seti bitayigoye ku manota 25 Kuri 14 y’u Rwanda.
Iseti ya nyuma Slovenia yakomeje kongera amanota maze irayegukana itsinze u Rwanda amanota 25-23.
Muri rusange umukino warangiye Slovenia itsinze u Rwanda amaseti 3-1.
U Rwanda ruzasoza imikino yo mu Itsinda B ruhura na Canada tariki 3 Nzeri 2024.
Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya Ikipe y’Igihugu y’Abagore yitabiriye imikino muri iki cyiciro.