Pakistan yaburiye ko u Buhinde bushobora kubagabaho ibitero

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Pakistan yavuze ko Islamabad ifite amakuru yizewe avuga ko u Buhinde buteganya kubagabaho igitero simusiga mu rwego rwo kwihorera ku cyagabwe muri Kashmir mu Buhinde.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Attaullah Tarar yashinje u Buhinde kuba bwarigabyeho igitero mu cyumweru gishize i Pahalgam muri Kashmir cyahitanye ba mukerarugendo 26, “nk’urwitwazo rw’ibinyoma” kugira ngo bubone uko bubitwerera Pakistan.
Atangaje ibyo nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ejo ku wa Kabiri yavuze ko yemereye ingabo z’igihugu cye gusubiza igitero cyagabwe muri Kashmir mu rwego rwo kwihorera mu buryo buboneye.
Modi yavuze ko icyo gitero cyahitanye ba mukerarugendo 26 kandi nyirabayazana ari Pakistan.
Mu nyandiko Minisitiri wa Pakistan yashyize kuri ‘X’, yavuze ko igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubugizi bwa nabi kizaba giturutse mu Buhinde.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru nabwo Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Khawaja Muhammad Asif, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko igitero cya gisirikare cy’u Buhinde cyegereje.
Asif yagize ati: “Islamabad iri maso kandi izakoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe haba igitero kigaragara.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ntacyo yigeze itangaza ku magambo yavuzwe na Pakistan yerekeye gukoresha intwaro kirimbuzi.
Ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi bwongeye gukazana umurego nyuma y’icyo gitero cyo ku 22 Mata aho batangiye kwitana ba mwana ndetse u Buhinde bukarahira ko buzabikurikirana.
Islamabad ikomeje guhakana uruhare rwayo muri icyo gitero isaba ko habaho iperereza ridafite aho ribogamiye.