Pakistan: Byemejwe ko abantu 15 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Abantu 15 ni bo bamaze gupfa mu gihe abandi 30 bakomerekejwe n’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu majyepfo y’iburasirazuba mu mujyi wa Quetta muri Pakistan nkuko ubuyobozi bubitangaza.
Icyo gitero cyagabwe ahari hateraniye ibihumbi by’abanyamuryango b’ishyaka Balochistan National Party (BNP) bari bateraniye kuri sitade ya Quetta ku mugoroba wo ku wa 02 Nzeri 2025.
Ubuyobozi bw’iyo ntara bwatangarije BBC ko umubare w’abahitanywe wiyongereye ukagera kuri 15 mu gihe icyo gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe w’intagondwa za Islamic States.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yamaganye icyo gitero cyibasiye ishyaka rya BNP, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubugizi bwa nabi bugamije gukwirakwiza akaduruvayo muri Balochistan
Si ubwa mbere igitero nk’icyo cyaba kuko udutsiko tw’amabandi dukunze gukora ibikorwa by’urugomo bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Balochistan.
Mu Ugushyingo umwaka ushize abantu barenga 20 barishwe abandi benshi barakomerekera mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe kuri gariyamoshi muri Quetta.
Muri Werurwe uyu mwaka, abarwanyi b’ishyaka rya Balochistan Liberation Army bafashe bugwate gariyamoshi yari itwaye abagenzi barenga 400, bategeka ko nihatarekurwa Abanyeplitiki baryo bari bafunzwe baza kwica abo bantu bose.