Pakistan: Abarenga ibihumbi 150 bimuwe kubera imyuzure

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikigo gishinzwe Imicungire y’Ibiza muri Pakistan, (PDMA) kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko cyimuye abarenga 150 000 bari mu turere dutandukanye tw’Intara ya Punjab twugarijwe n’imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe yatumye imigezi ya   Sutlej na Ravi yuzura.

Kuva muri Kamena Pakistan yugarijwe n’ibiza byahitanye abantu hafi 800 ndetse imvura yakajije umurego hagati muri Kanama yahitanye abarenga 485 kuva icyo gihe.

Imibare ya leta igaragaza ko abantu 479 bo mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa ari bo bapfuye, muri Punjab hapfa 165, Sindh 54, Gilgit-Baltistan 45, Balochistan 24, Azad Jammu na Kashmir 23, naho mu murwa mukuru Islamabad hakaba harapfuye 8.

Icyo kigo cyanaburiye abatuye mu manegeka n’ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka vuba na bwangu.

Komiseri ushinzwe ubutabazi muri Punjab, Nabeel Javed, yavuze ko inkambi zari zarubatswe nk’ibikorwa by’ubutabazi ziri mu byibasiwe n’ibiza, aburira abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Mu Ntara zitandukanye ibiraro byinshi, imiyoboro y’amazi, imihanda n’inzira byangiritse aho byagize ingaruka mu kugeza ibikorwa byibanze birimo; ibiryo n’imiti mu duce twibasiwe bisa nk’ibigoranye.

Abayobozi bavuga ko imvura izakomeza  kugwa kugeza nibura ku wa 10 Nzeri, ndetse  hatanzwe umuburo ko ishobora kugera ku rwego rw’iyateje imyuzure mu mwaka wa 2022, yahitanye abantu barenga 1,700 igatera igihombo cya miliyari zisaga 30 z’amadolari ya Amerika.

Abarenga ibihumbi 150 muri Pakistan bimuwe kubera imyuzure
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 26, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE