Osborne Shema na Nobel Boungou ntibazakinira APR BBC muri BAL 2025

Osborne Shema na Nobel Boungou baherutse kugira imvune zikomeye, ntibazakinira APR BBC mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League (BAL 2025).
Aba bakinnyi bombi bagiriye imvune mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho APR BBC yatsinze UGB BBC amanota 94-92 mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma, Shema Osborn basanze yaragize imvune ikomeye mu ivi bityo agomba kubagwa ndetse biteganyijwe ko azagaruka mu kibuga nyuma y’amezi atandatu cyangwa icyenda.
Mugenzi we Nobel Boungou basanze na we yaragize imvune ikomeye izwi nka “Tandon” aho inyama yo ku kaguru inyuma iba yomotse bityo agomba kubagwa akazamara hanze y’ikibuga hagati y’amezi umunani n’umwaka.
Ni igihombo gikomeye kuri iyi kipe, by’umwihariko kuri Shema Osrbon wari umaze iminsi yitwara neza cyane ndetse ari mu Abanyarwanda bazakina imikino ya BAL.
Nobel yari umwe mu bakinnyi bashya Ikipe y’Ingabo yaguze mu rwego rwo gukarishya iyo izaserukana muri BAL.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda izakinira muri Nile Conference izabera i Kigali kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025.
Izaba ihanganye na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.

