Orchestre Impala igiye gutaramira muri Gen-z Comedy

Itsinda rikunzwe cyane mu ndirimbo zo hambere zizwi nk’igisope rizwi cyane nka Orchestre Impala bazataramira abazitabira igitaramo cya Gen-z Comedy show gisoza umwaka.
Ni ibitaramo ubusanzwe biba kabiri mu kwezi, byitezwe ko iby’umwaka wa 2024 bizasozwa ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Ndaruhutse Fally Merci usanzwe ategura akanayobora ibi bitaramo, yavuze ko impamvu bahisemo gutumira Orchestre Impala ari ukubera ko ari abanyabigwi.
Yagize ati: “Ni ukubera ko ari abantu b’abanyabigwi urubyiruko dukeneye kumenyaho byinshi ku bamaze igihe mu muziki wacu, ikindi kandi turimo gusoza umwaka turashaka ko bazaturirimbira Bonane indirimbo twakuze twumva, hanyuma abazitabira Gen-z comedy bagasoza umwaka neza bya nyabyo.
Yongeraho ati: “Turishimira ko tugihagaze kandi Abanyarwanda barushaho gukunda ibyo dukora, uyu mwaka watugendekeye neza cyane, abakunzi bacu nababwira ko uyu mwaka tugiye gutangira ari umwaka wo gukora ibikorwa byisumbuye ku byo twari tugezeho dukora.”
Uretse kuba Orchestre Impala izatarama, izanafatanya n’abanyarwenya batandukanye barimo Merci, Pirate, Muhinde, Rufendeke n’abandi mu gihe Butera knowless ari we mutumirwa uzaganiriza urubyiruko uko rwarushaho guhangana n’ibicantege bahura nabyo mu nzira yo kwiteza imbere.

