Omah Lay yatangaje ko yongeye kugira agahinda gakabije

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Umuhanzi wo muri Nijeriya, Stanley Omah Didia, uzwi cyane nka Omah Lay, yateje urujijo ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yongeye kugira ibibazo by’agahinda gakabije (depression).

Omah Lay yaherukaga kugaragaza ko afite ibibazo by’agahinda gakabije tariki 18 Nyakanga 2022, ubwo yanditse ku rubuga rwa X, ko agahinda gakabije karushijeho gukomera nyuma yo kuryamana n’uwari umuganga wamufashaga mu by’imitekerereze (therapist).

Uyu muhanzi yongeye kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, kunyarukira kuri Konti ya kuri Snapchat, asangiza abakunzi be ubutumwa bugaragaza ko yongeye guta umurongo mu ntekerezo bitewe an’amasezerano sinyanye n’inzu ifasha abahanzi yabarizwagamo.

Omah Lay ashinja amakosa umujyanama we Muyiwa Awoniyi, wamwemereye gusinya amasezerano amwe n’amwe kuko ubu avuga ko hari ibyo yamukumiriye mu muzikiki we.

Yanditse ati: “Amasezerano ndayanga, labels ndazanga, ubucuruzi bw’umuziki ndabunaniwe, Nazinutswe ukuntu hari aho nasinye nkiri umwana, umujyanama wanjye ndamugaye. Mana ndakwinginze, ndimo kongera gutakaza ubwenge.”

Ubutumwa bwa Omah Lay buje nyuma y’ibyumweru bike hatangajwe ko atandukanye n’umujyanama we, Muyiwa Awoniyi.

Muyiwa mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko we n’uyu muhanzi batandukanye mu buryo bw’amahoro, ariko mugenzi we basinyiye muri label imwe, Kaestyle, yavuze ko Awoniyi yirukanwe.

Ubwo uyu muhanzi yashyiraga ahabona Alubumu ye ya mbere yise ‘Boy Alone’ tariki 15 Nyakanga 2022, ninabwo yagaraje ko ahanganye n’agahinda gakabije.

Omah Lay azwi cyane mu ndirimbo zirimo Soso, Moving, Holly ghost n’izindi.

Umuhanzi Omah Lay avuga ko umujyanama we atamubereye maso mu gusinya amasezerano amuzitira mu muziki
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 23, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE