OGS yashenguwe n’urupfu rwa Mukuralinda Alain

Inkuru y’urupfu rw’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Alain Bernard Mukuralinda rwashenguye abantu benshi mu Rwanda no mu mahanga, ariko byabaye bibi cyane ku bakozi b’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma bakoranaga na we.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yagaragaje uburyo iyo nkuru y’inshamugongo yashenguye abakozi bose b’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Madamu Makolo yagize ati: “Umunsi ubabaje, ubabaje cyane kuri twese muri OGS. Genda amahoro mugenzi wanjye ukaba n’inshuti yanjye Alain. Twabuze roho y’umunyempano, umunyarukundo, umugwaneza kandi turashimira ko twamumenye. Tuzamukumbura umwuka mwiza Alain yazanye mu ikipe. Ruhukira mu mahoro no mu rukundo.”
Uretse Makolo, abantu benshi bakoranye na Nyakwigendera Mukuralinda, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abamwibukira ku buryo yakundaga u Rwanda bacitsemo igikuba.
Emma Claudine Ntirenganya bakoranye muri OGS, ubu akaba ari Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yagize ati: “Biragoye kumva agahinda umuryango usigaranye.
Umuryango wa Alain, Imana ibakomeze muri ibi bihe bitoroshye! Uwagize amahirwe yo kumenya Alain no kubana cyangwa gukorana na we, ni we wabasha kumva agace gato cyane k’icyuho abasigiye. Mwihangane cyane kandi nta gushidikanya Uwiteka yabonye imirimo ye myiza yose.”
Musabyimana Jean Claude wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yagize ati: “Ruhukira mu mahoro (RIP) mukuru wanjye. Ugiye uri Intwari, Uwiteka akwakire agutuze aheza.”
Dr Frank Habineza, Perezida wa Green Party, na we ati: “Dutewe umubabaro n’urupfu rw’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma akaba n’umwe mu bagize umuryango w’abanyamategeko. Aruhukire mu ikuzo ry’iteka ryose. Tubikuye ku mutima twihanganishije umuryango we, abo bakoranaga muri OGS, inshuti ze n’Abanyarwanda bose.”
Itahire Ntore y’Imana Warakoze gukorera u Rwanda
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, na we yagize ati: “Impore Yolande Makolo n’ikipe yose ya OGS, natwe twese duhindutse imfubyi ku nshuti yacu Alain Muku. Tuzahora tumwibuka dukomereza ku bwitange no kwiyemeza yagaragaje mu kwimakaza ubumwe no kubaha uburenganzira yaharaniraga adakebakeba. Ruhuka neza nshuti Alain.”
Abanyamakuru, abanyapolitiki n’abandi bose bamumenye n’abamwumvise, bakomeje kumushimira ko mu byo yakoze byose akiriho yabikoze neza.
Mu mirimo yakoze harimo kuba yari umunyamuziki mwiza, umuhanzi w’injyana z’umwimerere, akaba yari umukunzi wa siporo anayishyigikira ku rwego ruhanitse, ndetse ngo yari n’inshuti ya benshi.
By’umwihariko, bamushimira ko ibigwi bye byashyize itafari rikomeye ku Rwanda.
