Nzatorera Trump guhabwa ‘Prix Nobel’ nahuza RDC n’u Rwanda- Tshisekedi

“Uyu munsi Perezida Trump nashyira iherezo kuri aya makimbirane, nzaba uwa mbere kumutorera guhabwa Igihembo cyitiriwe Nobel (Prix Nobel).”
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Broomberg, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari kubera Inama z’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA).
Tshisekedi yunze mu ry’abayobozi bakomeje kugaragaza ko Perezida Trump akwiriye icyo gihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare akomeje kugira mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane agaragara mu bice bitandukanye by’Isi.
Amakimbirane n’ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, biri ku murongo w’ibyigwa kuri Perezida Trump aho ari mu bahuza n’ingenzi mu rugendo rwo gushaka igisubizo gikuraho impamvu shingiro.
Ubuyobozi bwa Trump bwafashije RDC n’u Rwanda nk’ibihugu bigirwaho ingaruka n’ibibazo by’umutekano muke, gusinya amasezerano y’amahoro akingurira amarembo amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga mu Karere.
Mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano yasinywe muri Kamena risa nk’iryatinze, Tshisekedi yahamirije abanyamakuru ko ashobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu byumweru biri imbere.
Perezida Trump yakunze kuvuga ko umusanzu we mu kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na RDC, uri mu bikwiye kumuhesha igihembo cyitiriwe Nobel.
Abayobozi batandukanye ku Isi barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, bashyigikiye ko Trump ahabwa icyo gihembo kigenerwa impirimbanyi y’amahoro ku Isi.
Abandi bayobozi babishyigikiye barimo Minisitiri w’Intebe wa Armenia Nikol Pashinyan, Perezida wa Azerbaijan Ilham Heydar Oghlu Aliyev, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia Hun Manet, Perezida wa Gabon Oligui Nguema, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Guverinoma ya Pakistan.
Perezida Tshisekedi we yavuze ko azemezwa n’uko intambara imaze imyaka 30 mu Birasirazuba bwa Congo izahagarikwa na Trump, umubano n’u Rwanda ukongera gusagamba.
Ati: “Iyi ntambara omaze imyaka 30 kandi abaperezida bane b’Amerika bayinjiyemo ntibatanga umusaruro mu kuzana amahoro.”
Tshisekedi ni we wisabiye ubufasha Trump mu ntangiriro z’uyu mwaka, amwizeza ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko ubufatanye na RDC ndetse n’u Rwanda mu gukemura ayo makimbirane amaze imyaka mu Karere, bufite inyungu mu kwimakaza umutekano mu karere n’amahirwe yo kugera ku mutungo kamere wifashushwa mu nganda z’ikoranabuhanga, igisirikare n’ingufu, no kugabanya ububasha bw’u Bushinwa mu kuyobora uruhererekane rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Nubwo hari amasezerano ahuza u Rwanda na RDC agamije gukemura ikibazo cya FDLR nk’ipfundo ry’umutekano muke mu Karere, RDC iracyakeneye kongera imbaraga mu kumvikana n’inyeshyamba za M23 zirwanira uburenganzira bw’Abanyekongo babwambuwe kubera ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjijwe mu gihugu na FDLR.
Gusa ibiganiro bihuza Guverinoma ya RDC n’intumwa za M23 biyobowe na Qatar, byasiindijwe n’ibitero Isiraheli iheruka kugaba i Doha mu ntangiriro z’uku kwezi.
Tshisekedi avuga ko na byo yiteguye kubona byongera gusubukura mu gihe kiri imbere.
Yavuze kandi ko ibiganiro ku bufatanye bwa RDC na Congo mu by’ubukungu na byo bikomeje, bakaba barahaye USA amahirwe to gushora imari mu Rugomero rwa Inga rutanga icyizere cyo kuba urwa mbere mu gutanga amashanyarazi menshi ku Isi.
Yahamije kandi ko igihugu cye gifite izindi ngomero z’amashanyarazi zirenga 80 Amerika yashoramo imari kimwe no kubaka inganda zitunganga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.