Nyuma y’umwaka atagaragara Amalon yateguje Alubumu Nshya
Umuhanzi Amalon yateguje Alubumu nshya azashyira ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2026.
Uyu muhanzi avuga ko amaze iminsi ahugiye mu gutunganyiriza abakunzi be uwo muzingo we wa gatanu ndetse indirimbo 12 ziyigize zose zamaze gukorwa.
Ni ibyo yagarutseho ubwo yari mu kiganiro na RBA mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2025, muri gahunda y’umutumirwa winjiza abantu mu mpera z’Icyumweru.
Yagize ati: “Nari maze umwaka urenga mpugiye mu gukora Alubumu kandi indirimbo yitwa N’Imana ni yo ya mbere igye hanze mu ziri kuri Alubumu, ubu tuvugana indirimbo 12 zirahari zikoze, kugeza ubu indirimbo ya mbere yamaze kugera hanze.
Tukaba dufite gahunda yo gushyira hanze indirimbo ya kabiri mu Ugushyingo, iya gatatu tukazayishyira hanze mu Ukuboza. Hanyuma mu kwa Mbere tugasohora izisigaye zose, muri make ndabasabye bakunzi banjye nta gahunda yo kuryama.”
Amalon uhamya ko akunda kwandika ku ndirimbo zijyanye n’urukundo ndetse n’ubuzima busanzwe yanasezeranyije abakunzi be ko batazongera kumubura nk’uko bamushinjaga kubura cyane.
Ati: “Ntabwo nari narabuze cyane ni uko nari narahisemo kujya kure y’itangazamakuru cyane ariko nanyuzagamo nkashyira hanze indirimbo kugira ngo ngaragaze ko mpari, mu by’ukuri nari ndajwe ishinga na Alubumu ariko nabonye batabikunda sinzabyongera.”
Amalon avuga ko yatunguwe n’uburyo abakunzi b’umuziki bakiriye indirimbo aherutse gushyira hanze yise N’Imana, bitewe n’uburyo abona yarebwe cyane mu minsi 14 imaze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kandi yari amaze hafi umwaka adatanga imiziki.
Uwo muhanzi ahamya ko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo rutajegajega Abanyarwanda bamufitiye ari nabyo avuga ko bituma abakurira ingofero kuko abagomba icyubahiro gihoraho.
Ubusanzwe Amalon yitwa Amani Bizimana, akaba yaratangiye umuziki mu 2018. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo Yambi, Impanga, Byakubaho, Kontrola n’izindi kugeza ubu akaba arimo gutegura Alubumu ya gatanu nubwo yirinze kuvuga izina ryayo.
