Nyuma yo kurandura FDLR, u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abahanga muri Politiki mpuzamahanga bakomeje kugaragaza uburyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zateye intambwe yagaragaraga nk’idashoboka zifasha u Rwanda na Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo (RDC) gushyira umukono ku masezerano y’amahoro.

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ibihugu birimo Isiraheli na Qatar na byo byishimiye iyo ntambwe igaragaza icyizere mu guhindura icyerekezo cy’iterambere ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Ikibazo gisigaye cyibazwa na benshi ni uburyo ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa agatanga umusaruro mu nyungu z’ibihugu byombi, kuko atanga icyizere gikomeye ku kugera ku mahoro arambye mu Karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’amahoro, yavuze ko ayo ashimangira gahunda y’ibikorwa (CONOPs) byo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “Mu masezerano twasinyanye, twashyizeho gahunda y’ibikorwa byo kurandura FDLR, umutwe w’iterabwoba ubangamiye umutekano w’u Rwanda, hanyuma no gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Ibi byashyizweho umukono mu kwezi k’Ugishyingo mu mwaka ushize (wa 2024), bityo iyo gahunda y’ibikorwa tugiye kuyishyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko ku birebana n’umutwe wa AFC/M23, na wo ukomeje urugendo rw’ibiganiro na Leta ya RDC birimo kubera i Doha muri Qatar.

Ati: “Ku birebana ba M23, mu masezerano twafashe umwanzuro wo kugirira icyizere gahunda y’ibiganiro by’i Doha kuko ubu ibyo biganiro bikomeje hagati ya M23 na Guverinoma ya RDC bigamije kugera ku masezerano y’amahoro azunganira amasezerano y’amahoro ya Washington.”

Na we yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kwiyemeza gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe kugira ngo Akarere karyoherwe n’umusaruro w’ikiragano gishya cy’amahoro arambye n’ubufatanye butanga umusaruro mu by’ubukungu.

Ati: “USA zirasabwa guherekeza ibyo twasinye kubera ko mu bihe byashize twashyize umukono ku masezerano menshi cyane…”

U Rwanda rusaba Amerika gushyira imbaraga mu guharanira ko ibyashyizweho umukono byubahirizwa mu gihe mu myaka igera kri 30 ishize hari amasezerano n’ibiganiro byinshi byagiye biba imfabusa.

Kimwe mu bivugwa kuba imbogamizi ni uko ubuyobozi bwa RDC bwemezaga bimwe bugacya bwakoze ibindi bihabanye n’ibikubiye mu masezerano yasinywe.

Kurandura FDLR birenze kubisinya mu nyandiko

Impuguke za Politiki zihamya ko mu gihe u Rwanda rwiyemeje gukuraho ingamba z’ubwirinzi, hakwiye kwibandwa ku gukurikirana uburyo FDLR na yo irandurwa burundu, kuko kurandura uwo mutwe bisaba imbaraga n’ubufatanye birenze kubyemeza mu nyandiko gusa.

Umwe mu mpuguke zo muri Uhanda zavuganye n’itangazamakuru, yagaragaje ko inshingano ziremereye ziri ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC isabwa kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana n’uo mutwe wari warahawe agaciro gakomeye mu gihugu.

Mu nshingano zihari ziremereye harimo gukemura imbogamizi z’imiyoborere itanga ibyuho bituma FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irushaho kugira imbaraga zikomeye, guhangana imbaraga z’amahanga zisunika iyo mitwe yitwaje intwaro no guhindura imikorere ishingiye ku kuri no kwemera kubazwa inshingano z’ibitagenda neza.

By’umwihariko kuri FDLR ibonwa nk’izingiro ry’ibibazo byabaye urusobe mu mubano w’u Rwanda na RDC, impuguke zisanga ibihugu byombi bikwiye kwicarana bigahuriza hamwe imbaraga mu gushaka umuti urambye.

Zisanga urugamba rwo kurandura FDLR rushoboka gusa mu gihe habayeho ubufatanye buzira kuryaryana hagati y’u Rwanda na RDC, kimwe n’ibindi bihugu byo mu Karere kuko byose byagizweho ingaruka n’ububi bw’uwo mutwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE