Nyuma y’amezi icyenda nk’ay’umugore utwite abari baraheze mu isanzure bageze ku Isi

Abahanga mu bumenyi bw’ibyogajuru, (astronauts), Butch Wilmore na Suni Williams bari baraheze mu kirere bongeye gusesekara ku Isi nyuma yo kumara amezi icyenda mu isanzure.
Ubutumwa bari baragiyemo bwari buteganyijwe ko buzamara iminsi umunani gusa ariko icyo gihe cyagiye cyongerwa nyuma yuko icyogajuru bari bakoresheje mu kujya kuri sitasiyo mpuzamahanga yo mu isanzure kigize ibibazo bya tekinike.
Butch na Suni, abahanga b’ikigo cy’Amerika cy’isanzure n’ibyogajuru (NASA), bakaba bongeye gusagwa n’akanyamuneza nyuma y’ayo mezi yose mu isanzure.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyogajuru cyabo SpaceX cyongeye kwinjira mu kirere cy’isi byihuse, imitaka ine yo kumanukiramo irafunguka irabajyana ibatereka mu mazi y’inyanja hafi y’inkombe muri leta ya Florida.
Gusa itsinda ry’amafi manini ryabanje kuzenguruka icyo cyogajuru ariko bongera kwishimira kubaho nyuma y’uko ubwato bwari buje kubatwara bubakuye aho hantu.
Joel Montalbano, wungirije umukuru w’itsinda rya NASA rishinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwo mu isanzure, yavuze ko ari iby’agaciro kubona abantu bari bamaze amezi icyenda mu isanzure bagera ku Isi amahoro kandi bameze neza.
Urugendo rwo kugera ku Isi bava mu isanzure rwamaze amasaha 17 nyuma y’igihe kirerekire baba aho hantu.
Ubwo bari mu isanzure bagiye bakora amagerageza yo muri siyanse bari muri laboratwari ndetse bakanatembera n’amaguru mu isanzure, ibyatumye Suni yesa umuhigo w’umugore wa mbere wamaze amasaha menshi ari hanze ya sitasiyo yo mu isanzure.

Theophile says:
Werurwe 19, 2025 at 12:51 pmUbwo se sunny ntiyaje atwite?