Nyirarugero wahawe inshingano muri RDRC yashimiye Perezida Kagame

Nyirarugero Dancille wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba yahawe inshingano nshya, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ukomeje kumugirira icyizere.
Kuri wa Kane taliki ya 10 Kanama ni bwo Perezida Kagame yagize Nyirarugero Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima Busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC).
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, umwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yawusimbuweho na Maurice Mugabowagahunde.
Nyirarugero Dancille ashimira Perezida yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbashimiye byimazeyo icyizere mukomeje kungirira, mungira Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare. Ndabizeza ko ntazabatenguha.”
Nyirarugero wavutse mu mwaka wa 1970 yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru taliki 15 Werurwe 2021.
Yize amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Rungu riri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, akomereza ayisumbuye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali, naho icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza abyiga muri INES-Ruhengeri mu by’ubukungu.
Icyiciro cya Gatatu yacyize muri Kaminuza ya Makerere iba Uganda, yiga n’ikindi [cya gatatu] mu Budage mu bijyanye n’ireme ry’uburezi agisoza mu 2019.
Nyirarugero yahawe akazi k’ubwarimu muri Kaminuza yigagaho ya INES-Ruhengeri nyuma yo kugira amanota menshi, yakomereje imirimo ye mu Ishuri Rikuru rya Muhabura Integrated Polytechnic College(MIPC) aho yari akuriye ishami ry’Amasomo y’Ubucuruzi (Business Studies).
Nyirarugero Dancille ni umubyeyi ukunda gusenga, aho asanzwe asengera mu itorero Anglican muri Diyosezi ya Shyira, Katedarali Yohani Umubatiza Wera, akaba ari umwe mu bagize Korali y’ababyeyi yitwa Jyana Umucyo.