Nyirahabineza ufite ubumuga bwo kutabona ashima Imiyoborere myiza ibitaho

Nyirahabineza Therese ni umubyeyi wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Nyundo uvuga ko yishimira iterambere amaze kugezwaho na Leta y’u Rwanda nk’umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona.
Uwo mukecuru agendera ku nkoni y’abafite ubumuga bwo kutabona asobanura ko kera ntawajya yita ku bafite ubumuga, wasangaga bahezwa inyuma iyo mu bikari, ntibajye ahabona, ariko ko kuri ubu kubera Imiyoborere myiza, abafite ubumuga bitabwaho, bikaba byarabagarruriye icyizere cyo kubaho neza.
Yagize ati: “Mbere abafite ubumuga twabagaho nabi, ugasanga baduheza ku buryo amahitamo yari asigaye kuri twe kwari ukujya mu muhanda gusabiriza. Ubu rero njye ndashima Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, kuko nari ndi mu bari barabuze icyizere ariko mbayeho nezerewe. Kuba yaratowe ni amahirwe kuri njye n’u Rwanda.”
Nyirahabineza avuga ko ibyiza Paul Kagame yagejeje ku Rwanda by’umwihariko abafite ubumuga byamuteye ishyaka ryo kumva ko yakomeza kuyobora, kuko yita kuri buri wese.
Yagize ati: “Nifuzaga gutora Paul Kagame cyane kuko yaramfashije pe. Ubu mpembwa buri Kwezi, kwivuza njyana Irangamuntu gusa, nta nzu nari mfite ariko yampaye amabati baranyubakira kuko narimfite ikibanza gusa, ubu ndakinga nkakingura, nta rusasu ndi kumva meze neza, Paul Kagame yafashe abafite ubumuga abaha kwiyizera no kwibeshaho kuko nkajye nishimira ko ntajya gusabiriza ku muhanda, n’ibindi byinshi byampaye impamvu zo kumutora.”
Nk’umwe mu bafite ubumuga, avuga ko yagombaga kumutora kugira ngo akomeze gushimangira ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite bwagumaho.
Ati: “Nkimara kumva ko yatsinze narishimye pe ndi umubyeyi namuhaye impundu. Byaranshimishije cyane kandi buriya kugera magingo aya, sindarangiza kubyina intsinzi kuko narishimye.
Nyirahabineza yashimangiye ko u Rwanda ruyobowe neza kubera ko rwita no kubafite ubumuga mu ngeri zose bagafashwa kubaho bishimiye ubuzima bafite n’uko bavutse.