Nyina wa Massamba Intore yitabye Imana azize uburwayi

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo Massamba Intore, ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara Mukarugagi Ancille watabarutse kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 ku myaka 83, azize uburwayi.
Massamba Intore yemeje iyo nkuru y’inshamugongo, abwira Imvaho Nshya ko umubyeyi we amaze imyaka myinshi arwaye, akaba yatabarutse amaze iminsi ine gusa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe.
Ati: “Atabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, yari amaze imyaka myinshi arwaye, ariko arakira kwa kundi kw’ababyeyi, arongera ararwara amaze iminsi ine gusa mu bitaro.”
Uretse Massamba Intore, uyu mubyeyi yareze benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Daniel Ngarukiye n’abandi benshi.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’igihe gito Jules Sentore uri mu buzukuru be ashyize hanze Alubumu yise Umudende mu gihe Lionel Sentore we aherutse mu Rwanda ubwo yamurikaga Alubum yise ‘Uwangabiye’ yiamuritse tariki 27 Nyakanga 2025.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’imyaka 13 umugabo we Sentore Athanase yitabye Imana kuko amakuru avuga ko yitabye Imana tariki 21 Werurwe 2012.
Ikiriyo kirabera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ari na ho abana be bamwubakiraga inzu.

