Nyarusange bazatora Kagame abakorere umuhanda Muhanga- Nyange wangiritse

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturiye umuhanda Muhanga- Karongi mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga no mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, bavuga ko Paul Kagame bamuzi ko imvugo ye ari yo ngiro, ku buryo kuri bo itariki ya 15 Nyakanga itinze ngo bamutore abakorere umuhanda Muhanga-Nyange umaze igihe warangiritse kuwugendamo bikagorana.

Abatuye Akarere ka Ngororero na Muhanga bakaba babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame ndetse n’abakandida depite b’uyu muryango mu Murenge wa Nyarusange ku wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024.

Mucyo Simon utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, akaba avuga ko impamvu yambutse umugezi wa Nyabarongo, akaza mu Karere ka Muhanga, bituruka ku rukundo akunda Paul Kagame na FPR-Inkotanyi.

Ati: “Murabona ko navuye iwacu mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, kubera ko nkunda Paul Kagame kubera uburyo yamfashije kwiga ntari mfite ubushobozi bwo kwiga mu muryango wanjye mvukamo.”

Mucyo arakomeza avuga ko itariki ya 15 Nyakanga itinze kugera kugira ngo azatore Paul Kagame, maze umuhanda wacu wa Muhanga- Nyange, awushyiremo kaburimbo twongere kuwugendamo unyerera nta kinogo”.

Musabyemariya Vestine atuye mu Kagali ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange, na we avuga ko itariki ya 15 Nyakanga itinze kugera ngo ajye gutora Paul Kagame, maze akomeza kumfasha mu iterambere anamukorere umuhanda Muhanga- Nyange bakoresha bajya mu mujyi wa Muhanga cyangwa mu mujyi wa Karongi.

Ati: ubu jye nk’umubyeyi kuko nzi aho Paul Kagame yankuye akanyigisha gukora, ku buryo itariki ya 15 Nyakanga itinze kugera, ngo njye kumutora arusheho kunyerereka inzira y’iterambere.”

Umukandida depite wo mu Muryango FPR-Nkotanyi Kampororo Jeanne d’Arc, akaba asaba abo baturiye uyu muhanda gutora Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, ubundi ugakorwa bidatinze.

Aragira ati: ” Murabona uyu muhanda ndababwiza ukuri nimuze dutore Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, ubundi kuwukora nta gutinda kuko imvugo ya Paul Kagame ari yo ngiro”.

Uyu muhanda abatuye mu Karere ka Ngororero na Muhanga, ukaba ari umuhanda bita Muhanga-Karongi, aho uva mu mujyi wa Muhanga ukambuka Nyabarongo mu Karere ka Ngororero ugukomeza mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, uvuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rizatangira mu minsi iri imbere kuko sosiyete izawukora yatangiye kuzana ibikoresho ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bukaba bwaratanze ubutaka bw’aho igomba kubaka kugira ngo ijye ibona aho ibika ibikoresho izaba iri gukoresha muri uyu muhanda wa Muhanga-Karongi.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE