Nyaruguru: Ubworozi bakuye ku giceri cy’ijana bubahemba ibihumbi 50 ku kwezi

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda bavuga ko ubworozi bw’inkoko bakora bahereye ku giceri cy’ijana, kuri ubu bubasha kubahemba amafaranga ibihumbi 50 ku kwezi.
Manirabona Frederic umwe muri uru rubyiruko avuga ko ubworozi bw’inkoko bakora babuhereye ku kwizigamira igiceri cy’ijana, none kuri ubu bubafasha kubona ibihumbi 50 kuri buri munt uku kwezi.
Yagize ati: “Twangiye ubu bworozi bw’inkoko nyuma yo kwizigamira igiceri cy’ijana, noneho nyuma Akarere kadutera inkunga tugura inkoko turorora, ku buryo ubu nibura buri muntu ashobora kubona umushahara wo kwikenuza w’ibihumbi 50, ku buryo ubworozi bwacu butuma tubasha kwikemurira bimwe mu bibazo tutarinze gusaba abanda.”
Mugenzi we Mukeshimana Anisie nawe uri muri urwo rubyiruko, avuga ko ubworozi bw’inkoko bakora bahereye ku giceri cy’ijana, bufasha n’abatuye Umurenge wabo wa Cyahinda by’umwihariko mu Kagali kabo ka Rutobwe kuko babasha kubona igi bashyira ku ifunguro ry’abana.
Ati: “Rero ubworozi bw’inkoko dufite usibye kuba budufasha kwikenura, bunafasha abatuye hano iwacu no mu yindi Mirenge kubona amagi bifashisha ku ifunguro ry’abana.”
Vuguziga Jean Paul Umuzamu ukora akazi ko kurarira izo nkoko na we ahamya ko ubworozi bukorwa n’urubyiruko rwo mu Kagali ka Rutobwe, na we bumufasha gutunga umuryango.
Ati: “Aba bana ni abagabo kuko ndabakorera bakampemba ku kwezi kandi amafaranga bampemba aramfasha ngatunga umuryango ikindi kandi kubera bo sinshobora kubura amagi yo kugaburira abana mu rugo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta, avuga ko ubworozi bw’inkoko urubyiruko rwo mu Murenge wa Cyahinda bubafasha kwiteza imbere ndetse ko bazakomeza kwegerwa n’Ubuyobozi bubahuza n’abaterankunga kugira ngo barusheho kwagura ubworozi bwabo.
Ati: ” Ruriya rubyiruko rwatangiye rwizigamira amafaranga make, noneho kubera ko rwagaragazaga ubushake mu guhangana nibibazo by’imirire mibi ku bana n’isuku rwubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa n’uturima tw’igikoni, Akarere kaje kubunganira kabatera inkunga noneho bazamura ubworozi bwabo, ndetse n’ubu hari undi muterankunga bafite kandi n’Ubuyobozi tubari hafi kugira ngo dukomeze kubashyigikira mu iterambere ryabo, cyane ko ubworozi bakora bubafasha kubona amagi ashyirwa ku ndyo yuzuye y’umwana bityo bakagira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira.”
Urubyiruko 19 rwo mu Murenge wa Cyahinda rukora ubworozi bw’inkoko rwahereye ku giceri cy’ijana, kuri ubu usibye kuba rubasha kwihemba ibihumbi 50 ku kwezi, rumaze kugira umutungo muri banki ungana na miliyoni eshatu n’igice, aho rwanabashije kugura igipimo cy’ikahwa ku mafaranga ibihumbi magana atanu.
