Nyaruguru: Kubera Paul Kagame ntibacyitwa Abatebo babunza ibitebo

Aba banyamuryango bo mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’amajyepfo, baravuga ko bashingiye ku iterambere bagejejweho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu myaka 30 ishize, bashimira uyu muryango hamwe n’umukandida Paul Kagame wabamuye mu bukene abitwaga Abatebo kubera kuboha ibitebo no kubibunza.
Murekatete Jacqueline akomoka mu Murenge wa Munini, mu Karere ka Nyaruguru, aravuga ko akurikije uko bari babayeho mu myaka yashize FPR Inkotanyi itaraza, bari batunzwe no kuboha ibitebo kuko nta kindi bakoraga.
Murekatete Jacqueline ati: “Mfite kuri ubu imyaka 59 nkaba ndi umubyeyi w’abana bane, jyewe nkiri umukobwa nabohaga ibitebo na mama wanjye tukajya kubigurisha muri Butare, noneho twahura n’abantu baho twikoreye ibitebo bakatwita Abatebo.”
Murekatete akomeza vuga ko urugendo arimo rwo kuba yarateye imbere abikesha Umuryango wa FPR Nkotanyi.
Ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twabanje kubaho muri bwa buzima ariko, noneho mu myaka ya za 2005, ni bwo Paul Kagame yadukinguriye imiryango yo gutangira ibikorwa by’ubuhinzi. Ubu mu ubuhinzi bwanjye bw’ibirayi nkora n’umugabo wanjye tumaze kugura inka enye ndetse n’abana bacu bari kwiga ntakibazo cy’amafaranga y’ishuri dufite, ibituma kuri ubu ntacyitwa Umutebo ahubwo ndi Umuterebo (très bon)”.
Mukarugwiza Eugenie wo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, yongeraho ko umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu myaka mirongo itatu ishize hari byinshi yabafashije guhindura.
Mukarugwiza ati: “Jyewe nkurikije iterambere Nyaruguru yacu yagezeho mbona Paul Kagame ari intwari yanjye. Nonese ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nabagaho ntagira inka yo korora ntunzwe no guhingira abandi. Ubu nkaba nsigaye nanjye mpa akazi abandi kuko nsigaye kora ubucuruzi bw’imyaka nkazengurukana ni imodoka mu masoko yose na za Muhanga, nkandi mbukuye ku nka Paul Kagame yampaye.”
Mukarugwiza avuga ko ubucuruzi akora yabukuye ku nka yahawe na Paul Kagame nyuma yo kwitura.
Ati: “Ubucuruzi nkora nakubwiye nabuvanye ku kunka Nyakubahwa Paul Kagame yampaye kuko nyuma yo kwitura bwa kabiri yabyaye ikimasa nkigurisha amafaranga y’u Rwanda 326.000, mpita nyagira igishoro none kuri ubu nyuma y’imyaka itatu igishoro cyanjye kigeze ku mafranga 190.0000, ndanguza ibishyimbo n’amasaka nkajya kubicuruza hirya no hino kumasoko.”
Murwanashyaka Emmanuel Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, na we akaba ahamya ko Akarere ka Nyaruguru, hari byinshi kamaze kugeraho kabikesha FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame.
Murwanashyaka ati: “Ubu Akarere ka Nyaruguru mbere ya Jenoside nta muhanda wa kaburimbo twagiraga ariko kuri ubu dufite kaburimbo y’ibirometero birenga 100. Ibi bikiyongeraho ko Nyaruguru cyera nta muriro yagiraga yari munsi ya 1%, none ubu kubera FPR Nkotanyi tugeze hejuru ya 80%.”
Murwanashyaka akomeza avuga ko kuba abatuye Akarere ka Nyararuguru bavuga ko bafite gushimira Paul kagame, wabakijije kwita abatebo bakaba ari abaterebo, bafite ishingiro kuko hari aho yabakuye n’aho yabagejeje.
Ati: “Ibyo abatuye aka Karere bavuga ko basigaye ari Abaterebo mureke babivuge kuko hari aho Paul Kagame yabakuye. Nk’aho bavuye ku kuboha ibitebo bakaba bageze ku gucuruza no gukora ubuhinzi buteye imbere badasize n’ubworozi bubazanira amafaranga mu miryango yabo.”
Aba banyamuryango ba FPR Nkotanyi bavuga itariki itinze kugira ngo batore umukandida wabo 100% mase azakomeza abageze ku iterambere mu nzego zitandukanye.





Ndi umunyarwanda says:
Kamena 28, 2024 at 8:13 pmMwongereho ko ku Munini hari ahantu Kera hitwaga mubakara niho habaga Nyakatsi nyinshi , none ubu hasigaye hitwa I yeruzaremu niho hasigaye haba inzu z,uducurama nyinshi , kagame Paul warakoze cyane