Nyaruguru: Inka akesha Paul Kagame yatumye umwuzukuru we yiga

Mukandamage Felecite wo mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, aravuga ko Paul Kagame yamubereye akabando nyuma yo kumuha inka ikamukura mu bukene akabasha kuyikuraho amata n’amafaranga yo kwishyurira ishuri umwuzukuru we yasigiwe n’umwana we ubwo yari amaze kwitaba Imana.
Mukandamage Felecite wavutse mu 1951, utuye mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, avuga uburyo imyaka irindwi amaze ahawe Girinka yayikuyeho ubushobozi burimo no kuba umwuzukuru we yiga abikesha iyo nka.
Agira ati: “Ndi umukecuru wavutse mu mwaka wa 1951, ubu mbana n’umwuzukuru nasigiwe n’umwana wanjye witabye Imana, ariko ubuzima ndimo mbukesha Paul Kagame, waduhaye inka ubu maranye imyaka irindwi, kuko nabashije kuyikuraho amafaranga yo kwishyurira ishuri uwo mwuzukuru amaze gutsinda ndetse ubu ageze mu mwaka wa gatanu mu mashuri yisumbuye.”
Mukandamage, avuga ko inyana ya mbere yayituye ubundi inka imubera ibisubizo.
Ati: “Inka nahawe na Paul Kagame yabyaye bwa mbere narayituye, noneho iya kabiri umwuzukuru wanjye yari amaze gutsindira kujya mu mashuri yisumbuye maze nyigurisha amafaranga y;u Rwanda 250 000, noneho mwishyurira ishuri ndetse mbona n’ayo guha abahinzi.”
Mukandamage avuga ko umwuzukuru we agiye kurangiza amashuri yisumbuye abikesha Paul Kagame wabahaye inka imaze kubyara imbyaro enye mu myaka irindwi imaze.
Ati: “Ndashimira Paul Kagame kubera inka yampaye none umwuzukuru wanjye agiye kurangiza amashuri, nonese nkuko nabikubwiye ko Imbyaro yayo ya kabiri yamujyanye ku ishuri , iya gatatu ibyaye nkayiha umuhungu wanjye wubatse, wagize ngo ejobundi iyo yabyaye nayigurishije 180 000frw, kandi ubu nta kibazo afite cyo kwiga.”
Murwanashyaka Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, ashimangira ko gahunda ya Girinka, yahinduye ubuzima bw’abayihawe mu byiciro bitandukanye.
Aragira ati: “Girinka yahinduye ubuzima bw’abatuye mu Karere kacu ka Nyaruguru, nk’aho mu buhinzi yazamuye umusaruro kubera ifumbire y’imborera ikoreshwa mu guhinga, mu bworozi izamura imiryango mu kurwanya imirire mibi cyane cyane mu kuba abana bo mu miryango babona amata yunganira amafunguro ndetse Girinka iwacu ikaba itanga n’ubushobozi nkuko byagenze kuri Mukandamage Felecite mwabashije kuganira na we.”
Imibare Imvaho Nshya yatangarijwe n’umukozi w’Umurenge wa Busanze, igaragaza ko ingo zituye muri uwo Murenge zisaga 800 zagezweho na gahunda ya Girinka.
