Nyaruguru: Ingabo zavuye abarwayi 6 300 indwara zitandukanye ku buntu

Kuva ku itariki ya 28 Mata 2025 kugeza ubu, Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bamaze kuvura abaturage 6 300 indwara zitandukanye nta kiguzi batanze, ku bitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru.
Ni mu bikorwa byo gukemura ibabazo by’indwara zigurije abaturage bikora n’inzego z’umutekano z’u Rwanda byiswe (Defence and Security Citizen Outreach Programme 2025).
Iki gikorwa kiyobowe n’abaganga b’inzobere baturutse ku bitaro bikuru by’ingabo bya gisirikare bya Rwanda Military Referral and Teaching Hospital (RMRTH), cyabereye ku bitaro bya Munini gikurikiye ikindi cyamaze ukwezi cyabereye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
RDF ivuga ko mu byumweru bitatu bishize, abarwayi bavuriwe ku bitaro bya Munini indwara zitandukanye zirimo iz’abagore (gynecologie), indwara zo mu mutwe, imvune n’ubuvuzi bw’amagufwa, kubagwa ibice bitandukanye by’umubiri, indwara z’amatwi, iz’amazuru n’umuhogo, ubuvuzi bw’amenyo, amaso, uruhu, ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, ndetse n’indwara z’abana.
Guhunda yo kwegera abaturage ikorwa n’Inzego z’Umutekano muri uyu mwaka wa 2025, yatangijwe ku itariki ya 17 Werurwe 2025, ikaba yaratanze ubuvuzi ku barwayi barenga 21 600 mu Turere twa Nyagatare na Nyaruguru.
Nyiranzeyimana Patricia, umurwayi wari ufite ikibazo cyo gusohoka kw’inkondo y’umura, yashimiye itsinda ry’abaganga b’ingabo z’u Rwanda (RDF), zamubaze bikamukura mu buribwe yari amaranye igihe kirekire.
Yagize ati: “Nari maze igihe kirekire mfite iyi ndwara ntarabona ubuvuzi bukwiriye. Nari nateguye kujya CHUB i Butare kubera ibibazo biherutse kumera nabi.
Naje kumva ko hari abaganga b’inzobere bavuye i Kanombe baje gutanga ubuvuzi bw’ubuntu hano. Naje ku bitaro bya Munini, ndabagwa, ubu ndimo gukira kandi ntegereje gusubira mu rugo. Ndabashimira ku bw’ubu bufasha.”
Dr. Valence Murengezi, Umuyobozi w’Ibitaro bya Munini, yashimangiye akamaro k’iyi gahunda, avuga ko umubare w’abarwayi bavuwe wazamutse cyane bitewe n’ubufasha bw’abaganga b’inzobere baturutse ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMRTH).
Yagize ati: “Mbere twajyanaga abarwayi bafite ibibazo bikomeye muri CHUB cyangwa ahandi mu bitaro bikuru. Ubu kubera ko inzobere zabonetse hano, indwara nyinshi ziravurirwa aha. Nk’uko mubibona, abantu benshi baraza kuko serivisi zibegereye kandi ni ubuntu. Mbere yo kubona ubuvuzi bwihariye byari bigoye kubera ubushobozi buke. Iyi ni intambwe ikomeye.”
Dr. Lt Col (Rtd) Jean Nepomuscène Murindabyuma, uyobora itsinda ry’abaganga b’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko n’ubwo bari bateganyije gukora iminsi itatu y’icyumweru, ariko ubwinshi bw’abarwayi bageraga hagati ya 600 na 800 buri munsi bwatumye bongeraho ikindi cyumweru.
Yagize ati: “Kubera ubusabe bwinshi, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kongeraho ikindi cyumweru mbere yo gukomereza mu kandi karere, kugira ngo abakeneye ubuvuzi bose babone uko bitabwaho.”
RDF yatangaje ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza, Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31 (Kwibohora31), iyi gahunda ari igihamya cy’ubwitange mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.