Nyaruguru: Imibiri isaga 270 izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gishamvu

Mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, mu Murenge wa Ngera hakozwe igikorwa cyo kwimura imibiri isaga 270 biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gishamvu.
Muri gahunda ya Leta yo guhuza inzibutso, iyi mibiri 270 igiye kwimurwa yari isanzwe mu mva ya Nyanza na Nyamirama mu Murenge wa Ngera igiye gutunganywa kugira ngo izashyingurwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gishamvu mu Karere ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere, Ibuka bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Ngera muri icyo gikorwa cy’itabaro.
Hari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025, ahanatangirijwe igikorwa cyiswe Intango y’Ubudaheranwa gitegurwa n’Umuryango Ibuka cyo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bitegura kwinjira mu bihe byo Kwibuka.
Iyi gahunda yabimburiwe no kubakira umuturage warokotse Jenoside utishoboye, hakurikiraho no kwimura imibiri isaga 270 yari iruhukiye mu nzibutso za Nyamirama na Nyanza mu Murenge wa Ngera, izashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Gishanvu mu Karere ka Huye muri gahunda yo guhuza inzibutso.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’abandi bayobozi n’abaturage.

Nyiratuza Veneranda, umwe mu bafite ababo bari bashyinguye mu buryo butari bwiza, butaheshaga agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Mvuka hano ni ho urugendo rwatangiriye tujya hirya no hino, abacu bari bashinguye mu mashitingi mu buryo butadushimishije, butaduhesha n’icyubahiro nubwo ari twe twahabashyize mu 1995 muri icyo gihe ni bwo buryo bwari buhari, bwashobokaga.
Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abasirikare b’Inkotanyi, barakoze batubaye hafi. Ubu turishimye cyane kuko ni urugendo tumazemo igihe kirekire […] Inzego za Ibuka zikatwegera na gahunda y’uko habaho urwibutso rumwe runogeye abacu. Turishimye cyane ko abacu bagiye kuruhukira ahabakwiye.”
Iki gikorwa cyahujwe na gahunda yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwinjira mu gihe cyo Kwibuka31 batari bonyine.
Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti ‘The Survivors in the Community; Intago y’ubudaheranwa’ ni uburyo bwateguwe aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi begerwa bagafashwa gusanirwa inzu, guhabwa inka n’ibindi bigamije kuzamura imibereho yabo.




Uwayisenga Bonavanture says:
Werurwe 30, 2025 at 2:00 pmTurabashimira kumakuru mutugezaho.