Nyaruguru: Arasaba ubufasha bwo kuva mu nzu igisenge cyabaye nk’akayunguruzo

Havugiyaremye Adelphine utuye mu Kagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ubuyobozi bukwiye kumufasha ku kibazo cy’inzu abanamo n’umuryango we yamaze kwangirika igisenge gihinduka nk’akayunguruzo ku buryo mu gihe cy’imvura banyagirwa.
Yifuza ko ubuyobozi bumufasha kuva muri icyo kibazo we n’umuryango we.
Ati: “Rero ubu uko ubibona urabona ko igisenge cyose cya baye imyenge, ku buryo iyo imvura iguye tubura aho twikinga, rero icyifuzo mfite ni uko ubuyobozi bwamanuka bukadufasha kubona icumbi ryo kubamo jyewe n’umuryango wanjye, kuko inzu tubamo murabibona namwe uko imeze.”
Umwe mubaturanyi ba Havugiyaremye na we avuga ko uwo muryango ukwiye gufashwa kubona icumbi ridashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati: “Rwose uyu muryango duturanye inzu yabo yangiritse igisenge, ku buryo mu gihe cy’imvura usanga hari igihe tubacumbikira kugira ngo batanyagirwa, rero nifuza ko ubuyobozi bwafasha umuryango wa Adeliphine kubona icumbi kuko rwose mu gihe cy’imvura usanga abana bashobora kurwara.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Fiacre Ruzindana, avuga ko ikibazo cy’uyu Havugiyaremye bagiye kwihutira kugishakira umuti urambye.
Ati: “Rero ikibazo cya Adeliphine Havugiyaremye, tugiye gukora ku buryo kihutishwa akabona aho kuba, cyane ko dufite gahunda n’ubundi yo kubakira abadafite aho kuba cyangwa bafite amacumbi ashaje ku buryo na we rero agomba kubona igisubizo kirambye.”
Ruzindana avuga ko muri gahunda yo gufasha abatishoboye kubona amacumbi no gusanirwa ameze nabi, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026 muri uwo Murenge wa Kibeho hateganyijwe kubakira amacumbi imiryango itishoboye igera ku 128, aho muriyo harimo imiryango 31 idafite amacumbi, n’indi 87 ifite amacumbi ameze nabi agomba gusanwa, n’imiryango 10 yagiye isenyerwa n’ibiza.

