Nyaruguru: Abajya gusengera i Kibeho bashimira Kagame ko yabakijije ivumbi n’ibyondo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu banyamuryango ba FPR- Ikotanyi bakunze gukorera ingendo nyobokamana mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho, baravuga ko bashimira Umuryango FPR- Inkotanyi hamwe n’umukandida Paul Kagame, kuko bubakiwe umuhanda wa Huye- Kibeho- Munini wa kaburimbo bakira ivumbi n’ibyondo.

Iyatwese Christia ni umwe muri abo banyamuryango ukomoka muri Nyaruguru, akaba n’umwarimu mu mashuri makuru, akaba ari umwe mu bakunze gukorera ingendo nyobokamana i Kibeho.

Avuga itandukaniro riri hagati yo kuba basigaye bagenda kuri kaburimbo, n’igihe bakoreshaga umuhanda w’igitaka ibyo anaheraho ashimira umukandida Paul Kagame.

Aragira ati: “Ubusanzwe buri mwaka tariki ya 15 Kanama n’itariki ya 26 Ugushyingo, njya i Kibeho, ariko mbere Paul Kagame atarashyira kaburimbo muri uriya muhanda uva i Huye, twagendaga twicwa n’ivumbi mu gihe cy’izuba ufite ishati y’umweru ikagerayo yabaye inombe, mu gihe cy’imvura imodoka zikanyerera, bitandukanye n’ubu tugenda nta kibazo kandi imodoka zikihuta tugakoresha igihe gito.”

Iyatwese Christia, ahereye kuri iri tandukaniro ryo kugenda kuri kaburimbo n’uburyo bagendaga mu muhanda w’itaka, arashimira Umuryango wa FPR Nkotanyi n’umukandida we Paul KAGAME.

Ati: “Urumva rero kiriya gikorwa remezo kidufasha cyane mu ngendo dukorera i Nyaruguru, nta kuntu ntagiheraho ngo nshimire Umuryango wacu FPR- Inkotanyi n’umukandida Paul KAGAME ku bwo kuba yaradukijije ibyondo hamwe n’ivumbi twahuraga nabyo.”

Uwase Clarisse, ukomoka mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, uvuga ko nawe asigaye abona itandukaniro ryo kujya i Kibeho ugenda muri kaburimbo no kuba barajyagayo bagenda mu muhanda w’igitaka.

Ati: “Jyewe usibye no kuba njya gusengera i Kibeho, nanizeyo imyaka itandatu mu mashuri yisumbuye, ku buryo iyo najyaga kwiga mvuye iwacu byansabaga kugenda nitwikiriye igitenge ngo ivumbi ritanjyaho ku mwambaro w’ishuri, naho mu gihe cy’imvura sinakwibagirwa ko imodoka yanyereye shoferi akadusaba kuvamo tukagenda n’amaguru, ku buryo kubihuza n’ubu tugenda muri kaburimbo biratandukanye cyane.”

Akomeza agira ati: “Jyewe nk’umuntu uzi imvune zo gukoresha umuhanda w’igitaka, ndashimira umukandida wanjye Paul Kagame wazanye iriya kaburimbo, ubu nkaba njya gusengera ku butaka butagatifu, ntahura n’ivumbi cyangwa icyondo ahubwo itariki itinze kugera ngo mutore akomeze kuzanira Abanyarwanda twese ibyiza.”

Murwanashyaka Emmanuel chairperson wa FPR Nkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko usibye koroshya ingendo, wanazanye impinduka muri Nyaruguru cyane cyane ku bacuruzi.

Ati: “Turashimira umukandida wacu n’umuryango wacu baduhaye umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru, kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muhanda wa kaburimbo wabagamo yewe nta n’iyanyuragamo ujya ahandi”.

Akomeza agira ati: “Kubera uriya muhanda twubakiwe na Paul Kagame, ubu Kibeho iganwa n’abaturutse hirya no hino ku Isi iragendwa nta kibazo kibaye ku binyabiziga nka mbere twumvaga imodoka zanyereye, kubera ibyondo, ndetse kubera uriya muhanda ubu umucuruzi w’I Nyaruguru aracuruza kuko kujya kurangura mu mujyi wa Huye bitakimurushya, arahamagara imodoka igahita ibizana”.

Uwo muhanda wa kaburimbo ufite kilometero zisaga 100, aho uva mu mujyi wa Huye ukagera ku isantere ya Kibeho, ugakomeza ku Biro by’Akarere ka Nyaruguru no ku bitaro bya Munini ugakomeza ujya guhura n’umuhanda Huye- Akanyaru wambuka werekeza mu gihugu cy’u Burundi.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE