Nyanza: Umuriro w’ingufu nke bahawe ntutuma bahanga imirimo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ufite ingufu nke ndetse ntacyo ubafasha mu guhanga imirimo yabateza imbere ishingiye ku muriro w’amashanyarazi.

Benimana Claudine wo mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, avuga ko mu Kagali kabo ka Gatovu, begerejwe umuriro w’amashanyarazi usibye kubacanira mu nzu gusa nta kindi bayakoresha.

Ati: “Uyu muriro w’amashanyarazi twahawe, nta kindi utumariye usibye kuwucana gusa, kuko iyo ucometseho imashini idoda cyangwa iyo kogosha, ntishibora kwaka, ku buryo nta murimo wakora ukoresha uyu muriro twahawe.”

Nzabarinda Innocent utuye muri aka Kagali ka Gitovu, avuga ko bakibona umuriro w’amashanyarazi yaguze imashini zogosha kugira ngo ashinge inzu yo kogosha ariko kubera umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga nke ntabwo imashini ishobora kwaka.

Ati: “Ubwo twagezwagaho uyu muriro w’amashanyarazi, naguze imashini eshatu zogosha nshaka gushinga salo nyamara kubera ingufu nke ufite ntizishobora gukora muri make umurimo nashakaga gukora ntiwashobotse kereka niduhabwa undi muriro ufite imbaraga.”

Kubwimana nawe wo mu Kagali ka Gitovu mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, avuga ko bifuza gufashwa bakabona umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga kugira ngo babashe guhanga imirimo.

Aragira ati: “Icyo jyewe navuga, ubuyobozi bw’akarere budufashe kubona umuriro w’amashanyarazi ufite imbaraga tubashe guhanga imirimo, ibaze ko kubera umuriro ufite imbaraga nke bidashoboka ko umuntu yasudira urugi cyangwa ngo umuntu akoreshe imashini ibaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ubuyobozi bugiye kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), kugira ngo aba baturage babashe guhabwa umuriro ufite ingufu zituma bawifashisha mu bikorwa bibateza imbere.

Ati: “Abo baturage mu rwego rwo kwita ku kibazo cyabo, tugiye kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), kugira ngo habeho kubahindurira bahabwe umuriro w’amashanyarazi ubafasha mu bikorwa by’iterambere.”

Kuri ubu Akarere ka Nyanza, imibare igaragaza ko abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari cyangwa abafite akomoka ku mirasire y’izuba, bose hamwe bari ku kigero cya 59,4%.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE