Nyanza: Kwibumbira mu matsinda bifasha abangavu babyaye kurwanya igwingira

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abangavu babyaye bo mu Karere ka Nyanza bashima gahunda zinyuranye bashyiriweho zirimo izo kubahuriza hamwe mu matsinda bakizigamira mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse bakabasha kubonera  abana babo indyo yuzuye bakabarinda imirire mibi n’igwingira.

Bavuga ko amatsinda afite akamaro kanini kuko  atuma begeranya ubushobozi bakabasha kubonera abana babo ibikomoka ku matungo cyane cyane nk’amagi usanga ahenze muri iki gihe, aho ubu  bamwe babashije   korora inkoko. 

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya biganjemo abatewe inda bafite imyaka iri hagati ya 14 na 17, amazina twakoresheje muri iyi nkuru si ayabo bwite ni ayo twabise mu kubahiriza uburenganzira bwabo.

Uwo twise Dusabe, yavuze ko  iyo umwangavu atewe inda ahura n’ubuzima bugoye yaba atitaweho ngo afashwe kwiyakira no kwita k’uwo atwite bishobora gutiza umurindi igwingira.

Ati: “ dushima gahunda yo kutwegera tukaganirizwa ndetse tugahurizwa mu matsinda tukegeranya ubushobozi kuko tugenda twizigamira amafaranga yaba 100, yaba 500, yagwira tukorozanya inkoko cyangwa tukagurira abana amagi, indagara n’imbuto, imboga zo ahanini tuba tuzifite mu mirima y’igikoni”.

Yongeyeho ati: “ Nkanjye maze kugira inkoko eshatu zitera, umwana wanjye abona igi nibura gatatu mu cyumweru. Abajyanama b’ubuzima ndetse no muri gahunda duhuriramo z’igikoni cy’umudugudu n’amarerero bambwiye ko iki gihe ari ingenzi ku mikurire y’umwana ngomba kumwitaho nkamurinda imirire mibi n’igwingira”.

Uwo twise Mahoro na we yavuze ko indyo yuzuye bamaze kuyisobanukirwa. 

Ati: “Mu gitondo ndabyuka ngatekera umwana igikoma; mba navanze amafu atandukanye, nyuma nkamutegurira ufunguro ritajya riburamo imboga, ngashyiramo indagara n’ibitera imbaraga nkamugerekeraho igi iyo naribonye ndetse n’imbuto”.

Dushime ati: “Uwanjye natarangira kurya ariko nigishijwe ko ngomba kumuha ibere nta kindi muvangiye kugeza ku mezi atandatu[…].Niyitaho nkarya indyo yuzuye kugira ngo mbone amashereka”.

Mukamurara Sara ni Umujyanama w’Ubuzima wo mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Ngwa mu Mudugudu wa Mwanabiri, yavuze ko abangavu batewe inda baba bakeneye kwegerwa cyane kugira ngo hakumirwe igwingira.

Ati: “Hakunze kubaho imbogamizi zishobora gutuma abana bagwingira kuko akenshi abangavu batewe inda babihisha, rimwe na rimwe bagatinda  kwipimisha kwa muganga. Amakuru iyo tuyamenye, uwatewe inda turamuganiriza, tukamujyana kwa muganga kumupimisha inda itararenza amezi atatu, tukamubwira ko umwana asamye agomba kumwitaho kuko azavamo umuntu ukomeye, azaba Meya,…Bigatuma yumva ko afite inshingano zo kumwitaho”.

Yongeyeho ati: “ Iyo umuntu apimishije  inda hakiri kare birinda igwingira ry’umwana, iyo yipimishije za nshuro umunani kuko mbere zari enye, akazikurikirana abyarira kwa muganga, akanigishwa indyo yuzuye, amara no kubyara agapimisha imikurire y’umwana, ahita yibona no muri ya matsinda, ubu hari ay’Ababyeyi b’Urumuri, …”

Hashyizweho Ikigega cy’imirire

Mu rwego rwo gukumira imirire mibi n’igwingira bita cyane ku bana babyawe n’abangavu nyuma bakabasigira ba nyirakuru na bo batishoboye, Mukamurara Sara yavuze  ko mu murenge wabo bafite Ikigega cy’imirire.

Ati: “ Abajyanama b’ubuzima ubu twarimo tuganira ku bijyanye no kwegeranya amafaranga kugira ngo dufashe abo  bana bari mu mirire mibi”.

Kabera Clement ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyanza, yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyagaragaye ko gishobora gutuma  imibare y’abana bafite igwingira izamuka kuko usanga  bamwe babyara abana bakabasigira ba nyirakuru bakigendera bikazatuma bamwe batitabwaho neza.

Ni k’ubwiyo mpamvu, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakurikirana icyo kibazo by’umwihariko kugira ngo abo bana bitabweho. Ni ibikorwa bigendana no kwigisha urubyiruko kwirinda inda z’imburagihe.

Umujyanama w’Ubuzima Mukamurara Sara ubwo yari mu gikorwa cyo kugaburira abana mu Gikoni cy’umudugudu

Yakomoje no ku bindi bikorwa byo kurwanya igwingira muri rusange, avuga  ko ikindi cyagaragaye kiritera  ari  ukurya ifunguro rituzuye kandi ikiburamo cyane ari  ibikomoka ku matungo.

Ati: “Turimo gushyiramo ingufu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa  kugira ngo nibura buri muryango ube wagira inkoko, dushishikarize ababyeyi kujya bagaburira abana babo kujya bagaburira abana babo igi rimwe ku munsi”. 

Igi kuri buri mwana, buri munsi

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe  ku buzima n’imibereho by’abaturage( DHS 2020) bwagaragaje ko  igwingira mu Karere ka Nyanza riri kuri  32,4%.  

Ku rwego rw’Igihugu riri kuri 33%, intego u Rwanda rufite ni uko rigomba kugabanuka rikagera kuri 19% mu mwaka wa  2024.

Kugabanya igwingira kuri kiriya gipimo ni urugamba rutoroshye, ariko kimwe mu bisubizo bihari ni ugukangurira ababyeyi kugaburira abana babo amagi.

Ni muri urwego ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’ “Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi” bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke nk’uko byagarutsweho na Machara Faustin impuguke mu mirire akaba ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA).  

Yavuze ko koroza abaturage bizahera mu turere 10 tugaragaramo imibare iri hejuru y’igwingira.

Yabigarutseho mu mahugurwa yahawe abanyamakuru ku bijyanye na buriya bukangurambaga, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda  (ARJ) ku bufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ( UNICEF) na NCDA.

Machara yakomeje agira ati: “Buri muryango tuzawuha inkoko hafi 6, izo ni ingamba zo kugira ngo amagi n’inkoko biboneke ku isoko, mu miryango, abantu babibone bidahenze. Hari na gahunda yo korozanya nk’uko bikorwa kuri Girinka”.

Samson Desie Melesse   umukozi wa UNICEF ushinzwe ibijyanye no guteza imbere  imirire, na we yashimangiye ko igi rifite intungamubiri (Poroteyine/ protein) zose zishoboka akaba ari yo mpamvu ari ryo batangiye gukoresha mu guhangana n’iki kibazo gikomeye cy’igwingira mu bana.  

Asaba abantu by’umwihariko ababyeyi guhindura imyumvire bafite ku magi; aho usanga bamwe bavuga ko umwana uriye igi buri munsi bimugiraho ingaruka, abumva ko ritagenewe abana, ari iry’abantu bakize n’ibindi. 

Inzego z’ubuzima zisobanura ko igwingira ari ingaruka z’imirire mibi y’igihe kirekire, kandi kugwingira bishobora gukosorwa  umwana atararenza imyaka ibiri. Umwana wagwingiye ntabasha kugendana n’abandi bana  haba mu mikurire no mu bwenge.

Gahunda y’igi kuri buri mwana izihutisha kurandura igwingira
Abana baba bagomba kwitabwaho cyane mu minsi 1000 ya mbere mu kubarinda igwingira
Abangavu bavuga ko bigishwa gutegura indyo yuzuye
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE