Nyanza: Bashyira mu majwi ko amakimbirane ashingiye ku mitungo atuma basiragira mu nkiko 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza bavuga ko amakimbirane ashingiye ku masambu ari yo akunze gutuma basiragira mu nkiko, bikadindiza iterambere ry’imiryango n’imibereho myiza.

Abaturage bagirwa inama yo kwisunga ubutabera bwunga aho gukomeza kwiruka mu nkiko, kukoi hari n’ubwo umuntu atakaza ibirusha agaciro ibyo aburana.

Reberaho Simon wo mu Murenge wa Nyagisozi  mu Karere ka Nyanza avuga ko amakimbirane ashingiye ku masambu ari yo atuma basiragira mu nkiko.

Ati: “Jyewe mfite mukuru wanjye wamaze imyaka ine asiragira mu nkiko aburana isambu mushiki wacu yari yaragurishije tutabizi nk’umuryango, nubwo nyuma inkiko zaje kuyidusubiza ariko byatwaye amafaranga menshi kuko ayo nibuka ni Inka yari afite yagurishije ibihumbi 250 000frw kugira ngo abashe gukurikirana iyo sambu rero gusiragira mu nkiko ntawe nabigiramo inama kuko nubwo nari muto nabonye biteza igihombo.”

Uwitwa Nyandwi J.Paul nawe avuga ko habayeho ko abantu bakemura amakimbirane bitagombye kujya mu nkiko, byatuma ibihombo ziteza imiryango bihagarara.

Ati: “Ni ukuri reka nkubwire kandi nkubwize ukuri habayeho ko abantu bakemura amakimbirane bitagombye inkiko abantu batera imbere, kuko usanga kwiruka mu nkiko bitera ibihombo byinshi. Nk’ubu jyewe naburanye na mama wacu umurima ariko ayo natanze mu ngendo yashoboraga kuvamo undi murima.”

Hakizimana Thegone wo mu Murenge wa Cyabakamyi we avuga ko icyo yagiraho inama abantu ari ukwirinda imanza kuko zisiga amakimbirane adashira mu baturanyi no mu muryango.

Ati: ” Icyo nabwira Abanyarwanda nibareke kwishora mu manza ziganisha kujya mu nkiko kuko bisiga biteje  amakimbirane kuko, natwe mu muryango mfite data wacu waburanye na Data mu 2008 isambu, ariko kuva icyo gihe  ntabwo dushobora kuvugana naje no gukora ubukwe mutumiye yanga kubutaha.”

Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ufite mu nshingano kumenyekanisha amategeko na Politiki, 

Ruboya Antoine, avuga ko ubundi abantu badakwiye gukemura amakimbirane batagiye mu nkiko.

Ati: ” Ubundi abantu navuga ko badakwiye gukemura amakimbirane bagimbye kugera mu nkiko, ahubwo bakwiye kubanza mu nzego zibafasha nk’umuryango, inteko y’abaturage, abunzi nizindi zihari kuko iyo bagiye mu nkiko bahatakariza ibintu byinshi birimo n’imitumgo”.

Akomeza avuga ko ubu buryo minisiteri y’ubutabera isabamo abantu gukemura amakimbirane batagiye mu nkiko, minister y’ubutabera yabutangije mu mwaka wa 2022, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugabanya ibihombo biterwa no guhora basiragira mu nkiko, ari nayo mpamvu hari gukorwa Ubukangurambaga mu gihugu hose bwongera kwibutsa abanyarwa ko gukemura amakimbirane batagiye mu nkiko, bituma batagushwa mu bihombo nazo cyangwa ngo bisige inzangano zishingiye ku butabera buba bwatanzwe n’inkiko, bakajya babanza mu muryango ubundi bakifashisha ubundi buryo buhari burimo no kugana urwego rw’abunzi nibura bakajya bajya mu nkiko ahandi ari uko byanze.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE