Nyanza: Barifuza gusanirwa Ibiro by’Akagali ka Shyira bifite igisenge kiva

Abatuye mu Kagari ka Shyira, Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bifuza gusanirwa Ibiro by’Akagari kabo, kuko iyo bagiye gusaba serivisi batabona aho bugama mu gihe cy’imvura bavirwa kubera amabati ashaje.
Muvandimwe Joseph umwe muri abo baturage bo mu Kagali ka Shyira, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kubona Ibiro by’Akagali byubatswe neza, kugira ngo bajye baherwa serivisi nziza ahantu heza.
Ati: “Ntacyo dushinja abayobozi bacu b’Akagali kuko baduha serivisi nziza. Ariko ubuyobozi bukwiye kutwibuka bukatwubakira Ibiro by’Akagali byiza aho dushobora kubona aho twicara mu gihe dutegereje guhabwa serivisi, kuko usanga kubera inyubako ntoya kandi ifite isakaro ry’amabati yamaze gusaza, uwaje gusaba serivisi yugama ku rubaraza.”
Mugenzi we na we avuga ko mu mihigo y’Akarere y’imyaka itanu, ubuyobozi bukwiye gushyiramo n’umuhigo wo kutwubakira Ibiro by’Akagali kuko ibyo dufite ubu ari nko kwirwanaho.
Ati: “Jyewe icyo nakubwira ni uko ubuyobozi bukwiye gushyira mu mihigo buteganya gushyira mu bikorwa mu myaka itanu iri imbere, umuhigo wo kutwubakira Ibiro by’Akagali kacu ka Shyira, kuko rwose usibye natwe tubangamirwa no kujya gusaba serivisi tukabura aho twugama, izuba cyangwa imvura, n’abayobozi bacu b’Akagali ubona ko inyubako bakoreramo ari ntoya kandi n’isakaro ryayo ryamaze gusaza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza Kayitesi Nadine, avuga ko n’abo nk’ubuyobozi iki kibazo bakizi kandi atari aka Kagali ka Shyira gusa kuko uyu mwaka uzarangira hamaze gusanwa Utugali 25.
Ati: “Ku bijyanye no gusana Utugali, ni umuhigo twatangiye gukora kuva umwaka ushize ku buryo uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, uzarangira tumaze gusana Utugali tugera kuri 25.”
Kayitesi akomeza avuga ko umwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2023/2024 Utugali twari tumaze gusanwa tugera kuri 17, noneho uyu mwaka ukazarangira tumaze gusana utugera kuri 25, Akarere kakaba karihaye intego y’uko umwaka utaha w’ingengo y’imari ya 2025-2026, Utugali twose two muri aka Karere dukeneye gusanwa cyangwa kuvugururwa tuzaba twararangiye abaturage baherwa serivisi ahantu heza.