Nyanza: Bafite byinshi bituma bazatora Paul Kagame

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida ndetse no kwamamaza abakandida ku mwanya w’ubudepite bawo, bamwe mu batuye Akarere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bageze mu zabukuru, bavuga ko bafite impamvu yo gutora Paul Kagame kubera ko yababereye akabando bicumba.

Bikorimana Ildephonse umusaza w’imyaka 75, avuga ko Paul Kagame ari we muyobozi ubereye Abanyarwanda, kuko yibutse n’abageze mu zabukuru akabashyiriraho umushahara ubasindagiza.

Ati: “Jyewe mfite impamvu yo gutora Paul Kagame kuko ni umuyobozi wanjye nk’umuntu ugeze muzabukuru kuko yangeneye umushahara umperekeza ukamfasha kubona uburyo bwo kubaho kandi ndahamya ko ari nawe muyobozi ubereye abakiri bato, mbese impamvu yo kumutora ngo anyobore ndayifite.”

Bikorimana akomeza avuga ko itariki ya 15 yamutindiye kugera.

Ati: “Nk’umusaza uzi icyo Paul Kagame amariye natindiwe n’itariki yo gutora kuko nzajya kumutora mu ba mbere.”

Mukamugenga Fortunee ufite imyaka 69 wo mu Murenge wa Busasamana, aravuga ko usibye ko yabonye Paul Kagame amuhemba amafaranga yo mu zabukuru, yanamubonye aca abagabo ku gukubita abagore.

Ati: “Muri iki gihugu narinze mva mu rugo njya gushaka mbona Papa akubita mama nawe akahukana, gusa ku buyobozi bwa Paul Kagame, ni bwo nabonye umuyobozi mwiza wihanangiriza abagabo ku gucika ku ngeso yo gukubita umugore. Urumva se icyambuza ku mutora cyava he kandi yarampaye n’amafaranga buri kwezi nkaba mpembwa.”

Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, akaba nawe yibutsa abatuye aka Karere by’umwihariko mu Murenge wa Busasamana, gushyigikira umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame kugira ngo ibyiza birusheho kwiyongera mu karere ka Nyanza.

Yagize ati: “Gushyigikira Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ni ngombwa kugira ngo iwacu muri Nyanza hakomeze kuza ibyiza birimo n’ibikorwa remezo bidufasha kwihuta mu iterambere.”

Abatuye Akarere ka Nyanza bavuga ko ikibaraje inshinga ari itariki ya 15 Nyakanga 2024, kugira ngo batore umukandida Paul Kagame, hanyuma imishinga bafitanye na we ngo irimo no kubaka sitade y’umupira w’amaguru mu mujyi wabo wa Nyanza yihutishwe, kuko bo bahamya ko babisezeranye na we kandi imvugo ye bakaba bazi ko ari yo ngiro.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE