Nyanza: Amikoro make ntatuma abana bafite ubumuga biga i Gatagara

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyanza, bavuga ko kubera ubushobozi buke batabasha kujyana abana babo bafite ubumuga mu ishuri ryihariye ry’abafite ubumuga, rya Gatagara, kuko kwiga mu mashuri asanzwe bitaborohera, cyane cyane gukurikira amasomo bari kumwe n’abanyeshuri badafit ubumuga.
Umwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma, Uwiringiyimana Claudine avuga ko afite umwana ufite ubumuga, bimugora kumwohereza mu mashuri asanzwe, nta n’ubushobozi afite bwo kumwohereza mu kigo cya Gatagara cy’abafite ubumuga.
Ati: “Mu by’ukuri jyewe mfite umwana ufite ubumuga ku buryo kwiga mu mashuri asanzwe bimugora gukurikira, mfite n’ubushobozi buke ku buryo kwiga ku mashuri asanzwe bigora abana bafite ubumuga, ndetse n’ubwo bushobozi bwacu bukaba butabasha kubajyana mu ishuri rya Gatagara ryihariye rero icyifuzo cyanjye ubuyobozi bwadufasha bakajya kwiga mu mashuri yihariye y’abafute ubumuga.”
Undi mubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ariko budakabije ku buryo yajya kwiga, Mujawumukiza Consolee avuga ko bamwe mu bana bafite ubumuga bahutazwa na bagenzi be.
Ati: “Nka njye mfite ubushobozi najyana umwana wanjye mu ishurin rya Gatagara kuko uburwayi bwo mu mutwe afite butabangamira imyigire ye na cyane ko usibye ubu yabiretse kubera guhutazwa n’abana biganaga ku kigo gisanzwe, wabonaga ko kwiga yabishobora. Rero nasaba ubuyobozi bwacu kwita ku kibazo cy’abana bafite ubumuga bavuka mu miryango itishoboye bakaba bafashwa kujya kwiga mu bigo byihariye by’abafite ubumuga nka Gatagara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayisire Nadine, uvuga ko nta mwana ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko afite ubumuga, asaba ababyeyi gutanga amakuru kugira ngo abo bana bafashwe kwiga.
Yagize ati: “Njyewe icyo nabwira ababyeyi, ni uko bagomba gutanga amakuru y’abana bafite ubumuga batabasha kujya ku ishuri kubera imiryango yabo idafite ubushobozi, kugira ngo bafashwe kwiga na cyane ko nta mwana ukwiye kubura uburenganzira bwo kwiga kubera ko afite ubumuga.”
Uyu muyobozi aravuga ibi mu gihe mu Karere ka Nyanza habarurwa abana bafite ubumuga bari munsi y’imyaka 12 bagera kuri 426, nubwo avuga ko mu Karere ka Nyanza hakiri n’abandi usanga imiryango yabo itabagaragaza ahubwo ikabahisha, ku buryo bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abatuye aka karere kumva ko umwana ufite ubumuga ari nk’undi mwana wese kandi afite n’uburenganzira bwo kwiga.



