Nyanza: Abataragezwaho amashanyarazi barifuza kuyahabwa bakava mu kizima

Abatuye mu Karere ka Nyanza bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, barifuza ko ubuyobozi bubafasha ukabageraho bakava mu kizima.
Abatuye Utugari twa Gishike na Gatunguru mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bubafasha bakabona umuriro w’amashanyarazi bakava mu kizima no gucana agatoroshi mu gihe cyo kurya.
Minani Uwimana Jeannette umwe mu batuye mu Kagali ka Gishike avuga ko kuba mu Mudugudu waho atuye batarabona umuriro usanga gukora imirimo yo mu rugo ku mugoroba bifashisha agatoroshi akaba ari byo aheraho asaba ko bahabwa umuriro.
Ati: “N’ukuri iwacu dukeneye umuriro w’amashanyarazi natwe tukava mu kizima, kuko ku mugoroba usanga guteka nkanjye nkoresha agatoroshi urumva ko iyo udafite ayo kugura utubuye kiba ari ikibazo. Muri make dukeneye umuriro natwe tukava mu kizima.”
Mukunde Primitive utuye mu Murenge wa wa Busasamana mu Kagali ka Gatunguru, avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bituma abana batoroherwa no gusubiramo amasomo cyangwa gukora imikoro bahawe ku mashuri.
Ati: “Ubuyobozi rwose nibudufashe natwe tubone umuriro w’amashanyarazi, kuko kutawugira usanga mu masaha ya nijoro kugirango ubashe kugira icyo ukora bigusaba kuba ufite agatoroshi k’amabuye cyangwa ugacana agaterefoni. Ikindi nk’ubu mfite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye bataha, usanga bambwira ngo mama wadutije agatoroshi tugakora umukoro baduhaye ku ishuri. Urunva rero ko ubuyobozi budufashije natwe tukabona umuriro byadushimisha.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) ishami rya Nyanza Habimana Marcel, avuga ko gukwirakwiza amashanyarazi muri aka karere biri gukorwa kandi nibura mu myaka itatu iri imbere muri Nyanza hose hazaba hagera umuriro.
Ati: “Gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) ishami ryacu rya Nyanza, hari isoko riri gutegurwa ryo gukomeza gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu bice byasigaye by’Akarere ka Nyanza ku buryo twizeye ko mu myaka itatu iri imbere muri Nyanza hose hazaba hagera umuriro w’amashanyarazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza amashanyarazi ku baturage ari igikorwa gikomeza.
Ati: “Kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi ni igikorwa cyatangiye kandi kigikomeza, bidatinze nk’uko REG irimo gukomeza kwagura imiyoboro, abaturage bose bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi, bace ukubiri n’ayo matoroshi bifashisha kuri ubu.”
Mu gihe bamwe mu batuye Akarere ka Nyanza bifuza kugezwaho umuriro w’amashanyarazi bakava mu kizima, abatuye aka karere bagerwaho n’amashanyarazi muri rusange bangana na 75.9%, aho mo 54% byabo bafite umuriro w’amashanyarazi asanzwe adaturuka ku mirasire y’izuba, mu gihe abagera kuri 21.9% ari bo bafite umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.