Nyamirambo: AGRUNI yambuwe isoko ryo gutwara ibishingwe

Kompanyi ya AGRUNI, taliki 21 Mutarama 2022 yandikiwe ibaruwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo ko yatsindiye isoko by’agateganyo ryo gukusanya no gutwara ibishingwe.
Taliki 02 Gashyantare 2022, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwandikiye iyi Kompanyi ibaruwa yo gusesa isoko bubamenyesha ko bashingiye ku ngingo ya 61 y’iteka rya Minisitiri No 002/20/10 TC ryo ku wa 19 Gicurasi 2020 rishyiraho amabwiriza agenga amasoko ya Leta bibaha uburenganzira bwo gukora ubushakashatsi ku watsindiye isoko by’agateganyo aho byagaragaraye ko amwe mu makuru yashingiweho isoko ritangwa atari ukuri.
Umuyobozi wa AGRUNI, Ngenzi Shiraniro Jean Paul yagaragaje ko barenganyijwe kuko bahawe ibaruwa y’agateganyo ko batsindiye isoko nyuma babona indi isesa isoko byose byashyizweho umukono n’umuntu umwe. Aha akaba ari ho ahera avuga ko barenganye kuko na mbere yo gupiganwa bari bagaragaje ko igitabo gikubiyemo ibisabwa cyahinduwe inshuro 3.

Bivugwa ko impamvu AGRUNI yambuwe iri soko ari ukubera imikorere mibi yatumye yamburwa n’andi masoko nko mu Murenge wa Gatsata, Kimihurura na Masaka ndetse ko no muri Rwezamenyo abaturage binubira imikorere aho mu duce tumwe na tumwe ibishingwe bitinda ku muhanda.
Ngenzi avuga ko hariya hose atambuwe amasoko ahubwo ari amasezerano yarangiraga bagapiganwa ntagire amahirwe yo kongera gutsinda ariko ko ntaho bihuriye no gukora nabi.
Akomeza avuga ko ubundi iyo Kompanyi yananiwe yandikirwa amabaruwa atatu ubundi ikirukanwa kandi ko nta baruwa n’imwe bigeze bandikirwa.
Umuyobozi wa AGRUNI avuga ko imirenge yose bagiye bakoreramo ari yo iza ku isonga mu isuku n’umutekano. Ati: “Ubwo niba dukora nabi muri Rwezamenyo ni gute yaba ari yo ya mbere muri Nyarugenge?”.
Kugira ngo Kompanyi ihabwe isoko bisaba ko iba ifite imodoka 3, bivugwa ko hari imodoka AGRUNI yatijwe ariko ntizishyurwa imisoro bituma iyi kompanyi ijya mu bibazo n’uwazibatije.
Ngenzi Shiraniro Jean Paul, Umuyobozi wa AGRUNI avuga ko ibyo bitabaye kuko uwabikenera wese yajya muri RRA akareba kuko nta mwenda w’imisoro bafite.

