Nyamasheke: Yinjiranye umupanga mu nzu agiye kwiba afatwa akiyisohokamo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihombo mu Karere ka Nyamasheke hafungiye Bahigirora Emmanuel w’imyaka 27 winjiranye umupanga mu nzu y’umukecuru witwa Uwumvirimana Eugénie w’imyaka 54 agiye kumwiba amafaranga, ayabuze afatwa amaze gusohokera mu idirishya aho yari yaciye yinjira.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’uwo mukecuru Uwumvirimana Eugénie, utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko yari yajyanye n’umukobwa we gukora akazi ahubakwa uruganda rwa kawa ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, asiga mu rugo umuhungu we w’imyaka 15 wari wasibye ishuri kubera impamvu atavuze.

Yakomeje avuga ko aho bakoraga atari kure y’urugo rwabo, uwo musore na we akinga inzu aragenda. Uwo mujura bikekwa ko yari amenyereye kwiba muri iyo nzu kuko atari ubwa mbere bahiba, ngo yazanye umupanga mu ma saa yine z’igitondo, yica idirishya arinjira, ashakisha amafaranga arayabura, agisohoka akubitana n’uwo muhungu wo muri urwo rugo.

Uwumvirimana ati: “Nkeka ko atari ubwa mbere yari aje kuko  hari hashize amezi 6 n’ubundi ntashye nsanga idirishya baryishe barinjira  bakuramo amafaranga 64.000 nari nabitse mu cyumba ndaramo kuko cyo hari igihe nsiga ntagikinze, nakinze inyuma gusa. Ndayabura icyakora mbibwira abaturage n’ubuyobozi.’’

Yongeraho ati: “N’ubundi yazanye umupanga yica idirishya, arinjira kuko nta mafaranga nari mfitemo  namaze kugirwa inama yo kutongera kuyabika mu nzu, utwo mbonye twose nkajya ntujyana kuri SACCO,  yaje ajagajaze aho nkeka ko yayakuye ubushize arayabura, ni ko gusohoka.”

Yavuze ko ayabuze yuriye nanone idirishya asohoka, akubitana n’uwo muhungu w’uyu mukecuru atashye, abona idirishya ryishwe, abona ukuguru k’umuntu kuririmo asohoka, avuza induru ariko asanga undi amaze gukura umutwe mu nzu ngo asohoke, uwo mujura abangura umupanga kuwukubita uwo musore kuko yari amwegereye ashaka kumufata.

Umusore yanze gukangwa n’uwo mupanga umujura yari abanguye ngo awumukubite, akomeza kuvuza induru abaturage bari hafi aho barahurura,umujura acika intege  aba arafashwe, ashyikirizwa RIB.

 Uyu mukecuru yasabye izi nzego gukurikirana neza zasanga n’ubwa mbere ari we wamwiciye idirishya akamutwarira ayo mafaranga zikayamugaruriza kuko ari yo yagendaga akuraho  ikimutunga, akanagirwa inama yo kureka ubujura agatungwa n’imbaraga ze zinyuze mu byiza kuko akiri muto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagatare, Hagenimana Meschack yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uyu mugabo w’abana 2 akomoka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rwaniro, Akagari ka Kibiraro, Umudugudu wa Nyarunyinya, akaba yaraje acumbika mu Mudugudu wa Rushaka, Akagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo muri Nyamasheke.

Ati: “Icyadutangaje ni uburyo yagejejwe kuri RIB akemera ataruhanyije ko yari agiye muri iyo nzu gushakamo amafaranga  akababazwa n’uko yayabuze. Gusa ntiyahise yemera ko aya mbere 64 000 ari we wayatwaye, yaba  yari agiye gushaka andi aho yakuye aya mbere, dutegereje ikizava mu iperereza rya RIB.’’

Yasabye abakiri bato gukoresha imbaraga zabo mu bitagize icyaha, kuko imirimo ihari unahereye kuri urwo ruganda ruri gutanga akazi n’ahandi kaboneka keza kadashyira ubuzima mu kaga k’ugakora cyangwa  ubw’abandi kuko nk’uwo mupanga iyo awukubita uwo musore aba yamwishe kubera izo ngeso.

Yanasabye abaturage kutajya bagenda bose ngo basige inzu zonyine, banazisiga bakaba bizeye ko zikinze neza, bakarushaho kwicungira umutekano wabo kuko hari insoresore cyangwa abagabo babi baba barekereje ngo batobore inzu ku manywa y’ihangu babacucure.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 24, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
James MUKESHIMANA says:
Nzeri 24, 2024 at 8:42 pm

Uyu mugabo, ba mujyane muri transity Center. Akosorwe

Niyonkuru Emmanuel says:
Nzeri 25, 2024 at 7:32 am

Bamufunge kuko ubujura burakabije mbakurikirana niberey muhanga district shyogwe sector kinini cell musezero village

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE