Nyamasheke: Yapfuye amarabira hakekwa inzoga yitwa icyuma

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Karimunda Jean Pierre w’imyaka 46, wo mu Mudugudu wa Gasumo, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke yapfuye urutunguranye mu rukerera rwo ku wa 10 Ukwakira 2024, hakekwa inzoga yitwa icyuma yari yiriwe anywera muri santere y’ubucuruzi ya Rwasa, mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Rangiro

Umuturanyi we yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo usanzwe avugwaho ubusinzi bukabije, akananywa ibiyoga bitujuje ubuziranenge birimo ibyitwa icyuma umuntu anywa agasigara nta ntege, asa n’uwangiritse mu mutwe.

Ati: “Yari yanywereye nko mu bilometero 2 uvuye iwe, agera iwe mu ma saa tanu z’ijoro. Araryama, bigeze mu ma saa cyenda z’urukerera atangira kuvuga ko yumva mu nda hamurya, hatarashira iminota 5 atangira kuruka, mu kanya gato atangira kuva amaraso mu kanwa no mu mazuru.”

Akomeza avuga ko umugore yahamagaye umumotari ngo amumujyanire kwa muganga, umumotari aje amurebye uko ameze ababwira ko atajya kuri moto.

Umugore ngo yagiye gushakisha uburyo yabona ingobyi n’abahetsi bamujyana kwa muganga, akiyishakisha bamuhamagara bamubwira ko birangiye.

Bavuga ko nubwo yagiraga urugomo rukabije iyo yamaraga gusinda, atari akirwana mu rugo kuko yigeze kugira igihe cy’amakimbirane n’umugore we, bigera n’igihe umugore yahukana, ariko hari hashize umwaka nta kibazo bagirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Munezero Ivan, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko ashobora kuba hari n’ubundi burwayi yagendanaga butari buzwi, ariko ko kariya gace bakunze kunywa ibiyoga bitujuje ubuziranenge n’ibyo byitwa icyuma birimo, kandi akaba yari yasinze bikabije ari yo mpamvu haketswe ibyo biyoga.

Ati: “Nyuma yo kugenzura bihagije mu baturanyi, twaketse ibyo biyoga, kuko nta kindi twabonaga yaba yazize, hafatwa umwanzuro ko ashyingurwa, nta kindi.”

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo asaba abaturage kwirinda ibyo biyoga bibi baba batazi n’aho byakorewe n’ibyo bikozemo, bitagira ikindi bibamarira uretse kubangiriza ubuzima.

Nyakwigendera asize umugore n’abana 5.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE