Nyamasheke: Yakubise umusore ifuni atashakaga ahusha uwo basangiraga ikigage

Ishimwe Kongwa w’imyaka 18 arembeye mu bitaro bya Mugonero nyuma yo gukubitirwa ifuni ku zuru mu kabari n’uwitwa Musabyimana Eric w’imyaka 46, avuga ko amwibeshyeho yashakaga kuyikubita Nyabyenda Daniel w’imyaka 28, wari umaze kumukubita ikofe bapfa ko Musabyimana amucuze ikigage basangiraga, Musabyimana akaba yahise atabwa muri yombi.
Umuturage wari muri ako kabari byabereyemo yabwiye Imvaho Nshya ko Musabyimana Eric yavuye guhinga mu murima saa sita z’amanywa, aca muri ako kabari anafite ifuni avanye mu murima, asangira ikigage na Nyabyenda Daniel, kuko ngo yavugaga ko avanye inyota ikaze mu murima, ikigage asa n’ucyiharira acura uwo basangiraga.
Ati: “Nyabyenda Daniel yakomeje kumukanurira ngo arebe ko yamuha aramwima kandi Nyabyenda ari we wari ukiguze, umujinya uramwica batangira gutongana, Nyabyenda amukubita ingumi n’inshyi ku matama, hahita haba umuvurungano.”
Akomeza agira ati: “Muri uwo muvurungano ni bwo Musabyimana yafashe ya funi yazanye ayibangura agiye kuyikubita uwari umukubise, ayasa umusore Ishimwe Kongwa wari uhageze atambuka, atazi n’ibyo ari byo agiye kureba. Afashwe abajijwe avuga ko atazi uwo ayikubise,yari azi ko ayikubise uwo basangiraga bagashwana.’’
Avuga ko bahise bahamagara ubuyobozi uwakomerekeje arafatwa ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Gihombo, uwakomerekejwe ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo,birananirana akomereza mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi ari na ho akirembeye, bikekwa ko umutsi w’izuru yawangije.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitwa, Ntibazirikana Denys yemereye Imvaho Nshya iby’urwo rugomo, avuga ko uretse kurwana no gukomeretsanya, banakoze amakosa yo kunywa mu masaha atabigenewe kuko ubundi kunywa bitangira saa kumi z’umugoroba kugeza mbere ya saa mbiri z’ijoro.
Ati: “Turashimira abaturage bahise batabara, bakanafata uwakoze urugomo ntabacike, uwakomerekejwe utari no mu ntambara zabo akajyanwa kwa muganga.”
Yasabye abaturage kwirinda urugomo, kunywa mu masaha yabugenewe,bakanirinda kujyana ibikoresho bikomeretsa mu tubari kuko bitemewe, ba nyir’utubari na bo bakajya bacunga ko nta muturage uzanamo ibikoresho nk’ibyo.”