Nyamasheke: Yafatanywe ingurube 2 zibwe baramukubita kugeza apfuye

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Ntabwoba Isaac w’imyaka 29 yafatanywe ingurube ebyiri bikekwa ko yari azibye ku muturage witwa Iyamuremye Danielwo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, abanyerondo bamufashe baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Abo banyerondo uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano, mu gihe iperereza rikomeje kuri ubwo bujura ndetse n’urupfu rwaturutse ku gukubita uwakekwaga.

Umuturage wo mu Mudugudu Bisaro, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano uyu musore yafatiwemo, yatangarije Imvaho Nshya ko hari mu masaha ya saa kumi na 45 z’urukerera, abanyerondo barimo bataha bafata uwo musore ari kumwe n’abandi irondo ritamenye umubare neza.

Avuga ko Ntabwoba na bagenzi be bari bafite ingurube ebyiri, imwe ari nzima indi bayishe. Ati: “Uwo musore yahise afatwa abo bandi baracika, abanyerondo bavuza induru abaturage baratabara, bahageze baramukubita kugeza apfuye.”

Avuga ko amakuru yakomeje gucicikana, bimenyekana ko izo ngurube bari bazibye Iyamuremye Daniel wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mubumbano, muri uyu murenge wa Kagano.

Undi muturage wo mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, uyu musore avukamo, yavuze ko uyu musore yari asanzwe avugwaho ubujura n’urugomo, bakanakeka ko yaba yananywaga ibiyobyabwenge bikamutera kwijandika mu bujura.

Ati: “Yari asanzwe avugwaho ubujura n’urugomo kuko hari hashize ukwezi kumwe gusa afunguwe azira n’ubundi ubujura buvanze n’urugomo, yamaze amezi 3 afunze.”

Imvaho Nshya yanabajije umwe mu bo mu muryango we, avuga ko uyu musore kuva ababyeyi be bombi bapfa, yatangiye guhindura imico, ntashake kugira uwo yubaha mu muryango, bakamwumva mu bujura no guteza umutekano muke mu baturage.

Ati: “Yari yaratunaniye dusa n’abamwihoreye kuko nta wavugaga. Nk’ubu baduhamagaye batubwira ko yiciwe mu Murenge wa Kagano azira ingurube ebyiri yibye, twari tumaze iminsi tutazi aho aherereye kuva yafungurwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano Uwimana Damas, yavuze ko uretse ingurube yafatanywe, yanasanganywe inyundo n’icyuma bakeka ko ari cyo bicishije ingurube imwe muri izo kuko yo basanze yapfuye.

Ati: “Ni byo, byabaye. 4 batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza. Ni dosiye ikiri gukurikiranwa na RIB, Sitasiyo ya Kagano ni yo izaduha amakuru nyayo y’urupfu rwe.”

Yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi y’ubujura n’izindi zishobora gukururira ingaruka mbi zirimo n’urupfu uwazigiyemo, anasaba abaturage kwirinda kwihanira, ahubwo bagakorana bya hafi n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano kugira ngo abakekwa bakurikiranywe binyuze mu nzira zemewe.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 3, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE