Nyamasheke: Uwimana yaretse akazi ajya kwitangira   abapfakazi ba Jenoside

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Sakina Uwimana Denise Reinhardt w’imyaka 59 washinze umuryango Iriba Shalom Rwanda wita ku bapfakazi n’imfubyi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaretse akazi yari afite muri CIMERWA kugira ngo abiteho.

Avuga ko kubera amateka ye n’ibikomere yatewe na Leta mbi zayoboye igihugu mbere, kugeza muri Jenoside yamuhitaniye umugabo banakoranaga muri CIMERWA, yahisemo kureka akazi yahakoraga ajya kwitangira imfubyi n’abapfakazi Jenoside yakorewe Abatutsi yasize iheruheru.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke n’izindi nzego batashye urugo yuzurije abakecuru 16 basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 85 n’ibikoresho birimo by’arenga miliyoni 15, batagiraga aho barambika umusaya, yavuze uko iki gitekerezo cyaje.

Nubwo ababyeyi be ari abo mu yahoze ari Komini Rwamatamu, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kirimbi, we yavukiye i Burundi kuko ababyeyi be ari ho bahungiye nyuma yo kumeneshwa mu 1960, akurira muri Zayire y’icyo gihe kuko se wari umuganga ari ho yagiye gutura no gukorera.

Ku myaka 24 yarangije amashuri yisumbuye, yaje gusura nyirasenge mu yari Komini Nyakabuye,  Umurenge wa Nyakabuye w’ubu, mu Karere ka Rusizi, ahamara igihe,ari ho yamenyaniye na Ingénieur géologue Kayihura Charles wari mu bayobozi ba CIMERWA wavukaga mu yari komini Gafunzo, Umurenge w’ubu wa Nyabitekeri, bashyingirwa mu 1987, mu 1988 na we abona akazi muri CIMERWA, aho yari umuyobozi w’ibanze.

Ati: “Nubwo n’ubuzima bw’ubuhunzi bwari bushaririye cyane, bwambereye bubi cyane ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga, umugabo wanjye agafungwa mu byitso amezi 5,5 yose, avuyemo uwari umuyobozi wa CIMERWA Sebatware Marcel amwangira gusubiramo.’’

Avuga ko umugabo yamusize aho ajya gushaka akazi mu mujyi wa Kigali, akabona muri Minisiteri y’Inganda,aho hari ibyo yashinzwe mu zari Perefegitura Cyangugu, Kibuye na Butare, ariko mu by’ukuri katari akazi, ahubwo kwari nko kumwibikira ngo bazamwice bitabagoye, akajya aza kumusura nijoro yihishe, kugeza  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yavaga mu rugo ku wa 5 Mata, bagaherukana ubwo.

Ati:  “N’ubu sinzi aho yiciwe, sinigize mbona umubiri we, kiri mu bikomere bikomeye ngendana. Ibindi by’ubuhamya bwanjye biri mu bitabo 2 nanditse, birimo icyitwa FROM RED EARTH, A Rwandan story of healing and Forgiveness, cyasohotse mu 2019, kiri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi’’

Avuga ko bari bafitanye abana 2 b’abahungu, anatwite inda y’amezi 4 aza kuyibyara, abana agira amahirwe yo kubarokora.

Abo bakecuru bahawe urugo babamo banahawe inka ibakamirwa

 Nyuma ya Jenoside yasabwe kugaruka gukora muri CIMERWA, ariko uko yajyaga ajya gusura kwa sebukwe i Nyabitekeri, no kumva amateka y’uburyo sebukwe witwaga Kayumba Callixte yishwe atwikiwe mu biro by’iyari segiteri Mukoma hamwe n’abandi bagabo barenga 300 babeshywe ko baje mu nama, icyakora agasanga nyirabukwe ariho, yatekereje kureka akazi ka CIMERWA ngo yite ku bapfakazi n’imfubyi yabonaga batagira kivurira.

Ati: “Naretse ako kazi muri Werurwe 2003, kuko ibyo nabonanaga abapfakazi ba Jenoside  nabihuzaga n’amateka yanjye nkumva birandenze, ndagasezera,bavuga ko ari ihungabana ribintera, ndabanza nita ku bapfakazi  mu mujyi wa Kigali mu muryango wabitagaho nagiye gukoramo.’’

Akomeza avuga ko mu 2001 yabwiye nyirabukwe gukusanya abo bakecuru bose, batangira basenga, baganira bahumurizanya kuko yazaga kubareba buri gihe. Yaje gushakana n’umudage Reinhardt muri 2008 bajya mu Budage ari ho yakusanyirije ubushobozi, nyirabukwe amuha ikibanza aho i Nyabitekeri, ahashinga umuryango Iriba shalom.

At: “Kwinezeza aho mu Budage n’ahandi ku Isi mbona aba bakecuru bameze batya narabyanze, mbanza kubaka cyumba (salle) kinini nkabazanamo ngashaka ababaganiriza kuko bari barahungabanye bikabije  kubera uburyo ababo bishwe, ariko mbona bamwe batagira aho baba,ni bwo ntekereje kubaka uru rugo Iriba Shalom twashyizemo aba bakecuru 16.’’

Avuga ko abo ari aba mbere kuko hazubakwa n’izindi nyubako zizakira abandi nk’abo, kubashyira hamwe bikaba ari byiza cyane kuko batakibasanga kure umwe ukwe, bakaba bahabwa byose bakeneye kuko mu kuhabazana no kuhataha ku wa 4 Ukuboza hazanywe n’inka ibakamirwa.

Mu mbogamizi avuga afite, harimo umuhanda mubi Bushenge-Nyabitekeri, n’agashami kawo kajya ku Iriba shalom umubangamira mu bikorwa bye, cyane cyane ko anafite igitekerezo cyo kwagura ibikorwa ngo aba bakecuru n’abandi bazaza, uretse imirima yaguze izajya ivamo ibibatunga, bizanave muri ibyo bikorwa.

Abakecuru bahagejwe,umukuru afite imyaka 99, umuto afite 56.

Mukandekezi Marthe w’imyaka 85 yabwiye Imvaho Nshya ko kuva aho bamwiciye umuryango wose ugashira warimo abana be 6 yumvaga nta buzima azongera kugira.

Mukandekezi Marthe w’imyaka 85 ashimira perezida Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi na Sakina Uwimana Denise Reinhardt wakomeje kumwitaho

Ati: “Ariko gusazira hano, hamwe na bagenzi banjye, hari abanyitaho bamenya uko ndaye n’uko ndamutse biranshimishije cyane. Ndashimira cyane Perezida Kagame wahagaritse Jenoside yatumariye abacu, na Denise udushyize hano, byose bituruka ku buyobozi bwiza dufite.’’

Afungura ku mugaragaro uru rugo rwajya kugereranywa n’Impinganzima, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko ari ubutwari bukomeye cyane kuba Uwimana wari ufite ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi ,na we bitari bimworoheye, akora nk’ibi byivugira.

Ati: “Ni ubutwari bukomeye cyane kuko urebye uburyo aba bakecuru bishimye, biri mu murongo wa Leta wo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Turamushimira cyane, n’umuhanda basabye icyifuzo twagitwaye ibidushobokeye tuzabikora.’’

Uretse abo bapfakazi, Iriba Shalom inita ku bakiri mu ngo zabo, imfubyi zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kimwe n’urubyiruko rusanzwe rwigishwa imyuga n’ikoranabuhanga, rukanafashwa kwibeshaho, abafashwa bose n’imiryango yabo barenga 800.

Abo bakecuru basabye Meya Mupenzi Narcisse kubajyanira icyifuzo cyo kuzasurwa na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yemera kukibagerezayo yifashishije inzego bakorana.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyabitekeri, Past. Rudahunga François, avuga ko ukurikije ihungabana aba bakecuru bahoranaga riturutse ku buryo abana babo b’abahungu bababiciye mu maso babaciye imitwe bakayijugunya mu byobo, bamwe bakiri bazima, n’ubuzima bw’iheruheru babayemo nyuma, Ibuka ishima iki gikorwa.

 Ati: “Ni igikorwa cy’indashyikirwa kidufashije cyane kuko bari kwitabwaho muri byose, n’abakiri mu ngo igihe hagitegerejwe kubakwa urundi rugo   abitaho.’’

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE