Nyamasheke: Uwari DASSO arakoresha abakozi 100 ahemba 6.000.000 Frw

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Rwubaka Jean Pierre w’imyaka 55 wahoze ari Umuhuzabikorwa wungirije w’ Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Nyamasheke, yahindutse rwiyemezamirimo mu bucukuzi bw’umucanga ukoresha abasaga 10 ahemba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu buri kwezi.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, akarere ka Nyamasheke, yavukiye mu Murenge wa Nyabitekeri ari na ho yize amashuri abanza, ubu akaba afite umugore n’abana bane.

Mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, yari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, akaba yarasanze Ingabo zari iza RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati: “Muri 2008 nasezerewe mu ngabo nsubira gukomeza ayisumbuye mbona dipolome mu 2010, njya kwigisha muri GS Bunyenga iwacu i Nyabitekeri marayo imyaka 3 mbifatanya no kwiga kaminuza i Bukavu muri RDC.”

Avuga ko mu 2014 urwego rwa DASSO rushyizweho, yabaye Umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe umutekano n’amakuru mu Karere ka Nyamasheke kugeza mu 2019.

Muri uwo mwaka nib wo yavuye muri DASSO ajya kuba rwiyemezamirimo mu bucukuzi bw’umucanga mu mugezi wa Karundura mu Kirambo.

Akihagera yakoranye na koperative yacukuraga umucanga yitwa Umugambi Mwiza, awuyigurira akawucuruza.

Nyuma yakomeje akorana na kompanyi yaje kuhakorera ibyo bikorwa byo gucukura no gucuruza umucanga, barumvikana atangira kujya awubagurira akawucukura akawacuruza.

Ati: “Ni muri urwo rwego nashyizeho abakozi mpemba, ari abawucukura ari n’abawikorera bawushyira mu byombo ushyirwa abawukeneye, cyane cyane mu Mujyi wa Rusizi.”

Yavuze ko abakozi 100 afite ari abahoraho barimo 33 bawucukura mpemba buri cyumweru, mu kwezi akaba abahemba miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.  

Yakomeje agira ati: “Mfite n’abandi 67 bawikorera bawujyana mu byombo, barimo abagore n’abagabo mpemba buri munsi, mu kwezi bose hamwe nkabahemba 3.600.000.”

Na we yishimira ko kuri ubu amafaranga yinjiza ku kwezi yikubye kabiri agereranyije n’ayo yahembwaga akiri Umuhuzabikorwa wa DASSO.

Ati: “Nkiri DASSO nakoreraga amafaranga 350.000 Frw mu kwezi. Na yo yari meza kandi yangiriye akamaro gakomeye cyane mu gihe cyayo.

Ubu nyakuba akarenze 2 mu kwezi nahembye abo bakozi bose, nanishyuye umusoro wa Leta, ngatunga umuryango wanjye.’”

Yishimira ko haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu, ubwo yari DASSO n’uyu munsi ari rwiyemezamirimo, umutekano w’abaturage uri mu byo ashyira imbere.

Avuga ko ibyo ageraho byose abikesha impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ati: “Byose mbyubakira ku mpanuro za Perezida Kagame kuva atuyoboye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n’ubu akiduhanura. Ndamushimira cyane ni we nkesha ubuzima ndimo uyu munsi.”

Yishimira ko mu bo yahaye akazi hari abakurikije inama ze, bakagura amagare bakaba abanyonzi, bagakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ubu bakaba ari abamotari, abandi bakora ibindi bibinjiriza ayisumbye ayo yabahembaga.

Avuga ko intego ye ari ugukuba kabiri umubare w’abakozi akoresha bakaba 200, akongerera ubushobozi abo akoresha.

Asaba urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe y’iterambere Igihugu cyaruhaye, bagakora cyane kugira ngo na bo bazahinduke abakoresha mu bihe biri imbere.

Abo Rwubaka akoresha bishimira kuba yarabahaye akazi akaba anabahembera ku gihe, by’umwihariko akaba anabagira inama y’uburyo bakoresha neza amafaranga abahemba.

Banguwunguka Anne-Marie wo mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo ubana n’abana be babiri gusa, akaba yikorera umucanga awuvana aho bawucukura awumena mu byombo, yishimira kubabonera ibibatunga n’ibikoresho by’ishuri akanabona ayo yishyura inzu.

Ati: “Tumushimira ko aduhembera igihe akanatugira inama yo kuyakoresha neza, ntadupfire ubusa. Nk’ubu nkorera 5000 ku munsi, nkora buri munsi.”

Mukeshimana Jean w’imyaka 26, wo mu Mudugudu wa Kabuyaga, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, akaba acukura umucanga, avuga ko yacikirije amashuri ageze mu wa 3 w’ayisumbuye kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi, ahabwa akazi na Rwubaka.

Ati: “Ampemba amafaranga 6.000 ku munsi, nkora buri munsi. Ayo ampemba, nkurikije n’inama aduha, ndashaka kuyakusanya ngasubira mu ishuri, nkarangiza ayisumbuye kuko ubu nizigama mu ishyirahamwe yadushingiye no muri SACCO. Nanjye mfite intego yo kuzaba rwiyemezamirimo nkazajya ntanga akazi nk’uko akaduha.”

Urubyiruko n’abagore bahawe akazi na Rwubaka bishimira ko abahemba neza kandi ku gihe
Rwubaka Jean Pierre ahagaze muri kimwe mu byombo bitwara umucanga i Rusizi
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE