Nyamasheke:  Umusore werekezaga i Rutsiro yabanje koga mu kivu ararohama arapfa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Tubanambazi Mugabe w’imyaka 22, wo mu Mudugudu wa Nyarusuku, Akagari ka Nyagahinika, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, yarohamye mu kiyaga cya KIivu ahasiga ubuzima.

Yarohamye mu gice cy’Umudugudu wa Rukanga, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, avuye mu Murenge wa Kirimbi muri ako karere ahita apfa.

Umusore witwa Kayigire Eugène yasanze Tubanambazi ku Kivu avuga ko aje gukaraba mu maso agakomeza  yoga kandi yavugaga ko ubusanzwe atabizi, nta n’umwambaro w’ubwirinzi yambaye.

Ati: “Uko nabyumvise, ngo umusore yari asubiye iwabo i Rutsiro n’amaguru nyirakuru w’imyaka 76, yari yasuye amuherekeje, bari kumwe n’abandi bo mu miryango yabo. Bageze muri iki gice aha muri Mahembe, umusore mbona aje aha ku Kivu avuga ngo aje gukaraba mu maso, mbona yinjiyemo ibyo gukaraba mu maso abivamo, atangira ahubwo koga uko bisanzwe.’’

Yakomeje ati: “Abo bari kumwe babaye bamurindiye  iruhande rw’i Kivu nanjye nikomereza ibyo nari ndimo, mu kanya numva batangiye kuvuga ngo ararohamye, ntibari kumubona kandi  ngo ntiyari azi koga, ni ko numvaga bavuga.’’

Avuga ko hari mu ma saa sita z’amanywa, bahuruza abaturage, abayobozi n’inzego z’umutekano, baje bahagera umurambo wuburutse, ugaragara, ukurwamo, yumva bavuga ko ujyanywe mu bitaro bya Mugonero, atazi ibyakurikiyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Uwizeyimana Emmanuel yemereye Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko umurambo wajyanywe iwabo mu Karere ka Rutsiro ko batabaye bakiwujyanayo, ba nyira wo bavuze ko arohamye bamureba atari ngombwa, bahise bawujyana.

Ati: “Turongera kwihanangiriza abaturage kutajya mu Kivu ngo bagiye koga batabizi, nta n’imyambaro y’ubwirinzi bambaye, ko n’ibyo gukaraba mu maso, bafite icyo bavomesha bavoma bagakarabira imusozi cyangwa ukaraba ntanashake koga atabizi.’’

Yihanganishije umuryango wabuze uwawo asaba n’abakunze kuba bari ku Kivu bahakora imirimo itandukanye kubuza abaza kuhoga mu buryo bw’akajagari nk’ubwo buteza ibyago nk’ibyo by’urupfu.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE