Nyamasheke: Umunyeshuri yapanze imodoka yagendaga yikubita hasi avunika ukuboko

Umwana w’umuhungu witwa Andasoni Dragon w’imyaka 11 wiga mu ishuri ribanza rya Bucumba, Akagari ka Ntango, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, yuriye imodoka yagendaga ananirwa kuyipandura yikubita hasi avunika akaboko.
Iyo mpanuka yabaye ubwo yari ari kumwe n’abandi bana bava kwiga mu masaha y’umugoroba yo ku wa Gatatu,tariki ya 11 Ukuboza, babonye imodoka yari itwawe na padiri mukuru wa Paruwasi ya Muyange Manirakiza Placide, bayirukaho arayipanda mu kuyipandura yikubita hasi igufa ry’ukuboko rirangirika.
Nsengiyumva Jean Paul wo muri uwo Murenge wahaye Imvaho Nshya aya makuru, yavuze ko impanuka yabereye hafi ya santere y’ubucuruzi ya Ntango.
Ati: “Yatambutse ku bana bari bavuye ku ishuri, imodoka ye bayirukaho ari benshi, uwo mwana arabasiga ahita ayipanda igenda ayinagannyeho abandi bayirukankaho ngo na bo bayipande irabasiga.
Padiri ageze hirya gato asa n’ugabanya umuvuduko ariko atamenye ko umwana ayiriho,umwana yumvise umuvuduko ugabanyutse akeka ko padiri yamubonye, agiye kuvamo ngo amukubite. Yagerageje gupandura n’igihunga cyinshi ngo yiruke biranga yikubita hasi abanza ukuboko arakugwira.’’
Avuga ko abana n’abandi baturage bavugije induru cyane bavuga ko umwana apfuye, padiri bakeka ko atari yamenye ibyabaye yumvise induru arahagarara, avuyemo arebye asanga umwana arambaraye hasi ataka, abo mu muryango we bahita bahagera, umwe amujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Muyange.
Uwo muturage avuga ko amakuru bamuhaye ari uko umwana igufa ry’ukuboko ryavunitse, bakaba batazi niba azashobora gukomeza gukora ibizamini byari byatangiye, akavuga ko impanuka yaba yatewe n’ubukubaganyi bw’uyu mwana bwo gupanda imodoka igenda bitemewe kandi ko iyo ngeso yo kurira imodoka mu Murenge wa Nyabitekeri ihari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie avuga ko iriya mpanuka ibahaye isomo ryo kongera ubukangurambaga mu mashuri, bwo kwirinda gukina n’ibinyabiziga bigenda, ko impanuka zihaturuka zishobora no kubahitana.
Ati: “Ni byo, umwana yahuye n’iyo mpanuka, ari kwitabwaho n’abaganga. Tugiye kongera ubukangurambaga ku mashuri, cyane cyane kuko nk’ariya yo mu byaro ho uko abana babonye imodoka baba bashaka kuyirukaho no kuyurira, ntibatekereze ko bahahurira n’impanuka zanabambura ubuzima nk’uko byari bigiye kugendekera uriya.’’
Yanasabye ababyeyi kujya bigisha abana babo uko bagomba kwitwara mu mihanda igihe bajya cyangwa bava ku mashuri, birinda cyane cyane kubona imodoka yose ije ngo bagiye kuyirukankaho no kuyipanda, abana bagakeburana ntibishimire umunyenga yabateza ibibazo bikomeye by’ubuzima, kuko imodoka ishobora no gusubira inyuma ikagira abo yica kandi iyo mpanuka yari kwirindwa.