Nyamasheke: Umukozi wa Compassion International yishwe n’imodoka yasohokagamo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Mukabideli Adeline  w’imyaka 50, wari umukozi wa Compassion International muri paruwasi ya Musengesi mu itorero EMLR, mu Murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke yishwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, yavaga Rusizi ijya i Kigali ubwo yari arimo ayururuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibingo wari uri aho impanuka yabereye muri ako Kagari k’Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, avuga ko yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024.

Ati: “Mukabideli Adeline yavaga muri Santere y’ubucuruzi ya Tyazo mu Murenge wa Kanjongo ataha iwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo. Ageze haruguru y’iwe imodoka irahagarara ngo avemo.”

Yakomeje ati: “Mu gihe yavagamo yatezwe n’igitenge yari yambaye  cyafashwe n’agasumari kari ku rugi rw’iyo modoka, umushoferi Ngoga Etienne w’imyaka 42 wari uyitwaye agira ngo yasohotse aratsimbura anakinga urugi, Mukabideli wari utarasohoka yikubita hasi muri kaburimbo ipine y’imodoka imunyura hejuru ahita ashiramo umwuka.”

Yavuze ko bahise batabara, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Mugonero, mu Karere ka Karongi, umushoferi ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo. 

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje ko  byaturutse ku burangare bw’umushoferi utarebye neza ko umugenzi yavuyemo ngo abone kugenda.

Ati: “Impanuka yabaye kandi twihanganishije umuryango ubuze uwawo, twibutsa abatwara abagenzi ko  bagomba kwitonda, bakabakuramo neza igihe bavamo, bakareba ko  imbere, inyuma no ku mpande nta kibazo gihari mbere yo guhaguruka kuko uretse kubatwara baba banashinzwe umutekano wabo, kuko hari igihe baba bihuta bakaba bateza impanuka nk’iriya ibaye.”

Yakomeje ati: “Umushoferi  nyawe utwaye imodoka agomba kumenya ko uretse iyo atwaye aba anatwaye izindi 4. Aba atwaye iri imbere ye, iri inyuma ye n’iri mu mpande ze. Aba areba ibintu byose bimukikije abirebera muri retorovizeri( retroviseur). Uyu rero iyo ayikoresha, ntanahaguruke avuduka uyu mubyeyi ntiyari kwikubita mu mapine ngo amukandagire.”

Yanasabye abagenzi kujya bava mu modoka bitonze, barebye ko nta biri bubabangamire cyangwa kubatangira bikaba byabateza impanuka. 

Yabasabye kandi kujya banareba ko nta kindi kinyabiziga kibari imbere, inyuma cyangwa mu mpande cyabateza impanuka.

Nyakwigendera asize umugabo, n’abana 6 barimo abakobwa 2 n’abahungu 4.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Nshimyumukiza Dieudonne says:
Ukwakira 9, 2024 at 7:22 am

Imana imwakire mubayo. Inama kubayobozi bibinyabiziga, nibitonde bajye bareaba keep abajyenzi bavuyemo neza

Christine says:
Ukwakira 9, 2024 at 2:22 pm

Imana yakire uyu Mubyeyi kdi ihumurize abasigaye

Tuyisenge Anne Marie says:
Ukwakira 9, 2024 at 9:05 pm

Urwego rwokurinda ubusugire bw abagenzi batega ibinyabiziga n ugukangurira abatwara ibinyabiziga gushyira umutima kumurimo baba barimo bakita cyane kubangenzi batwara ndetse n imizogo yabo
muburyo bwokurwanya impanuka nk izi zahato nahato ziba zidakwiye

Theoneste says:
Ukwakira 10, 2024 at 10:36 am

Ooh uyu mubyeyi yazize uburangare bwa shoferi Twihanganishije umuryango yasize .Abashoferi bajye bitonda mbere yo guhagurutsa imodoka.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE