Nyamasheke: Umukecuru yagiye gusura mugenzi we agezeyo agwa mu cyobo gifata amazi arapfa

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Nyiragasigwa Floride w’imyaka 80 wari utuye mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, ubwo yari avuye kwivuza ku ivuriro ry’ibanze rya Shangi, yagiye gusura mugenzi we Mukamusengo Eveliane w’imyaka 85, mu Mudugudu wa Taba muri aka Kagari, agezeyo anyerera ku cyobo cyaho gifata amazi agwamo arapfa.

Mukanubaha Jacqueline, umukobwa wa Mukamusengo, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo cyobo cyari gicukuwe vuba mu gikari cy’iwabo, ari icyo gufata amazi y’imvura yakoreshwaga mu guhoma inzu y’uyu mukecuru kinakurwamo urwondo rwo kuyihoma, kinafata amazi aturutse ku nzu ye ngo atangiriza abaturanyi be,gifite hafi metero n’igice cy’ubujyanuzimu.

Uwo wabasuraga yakinyereyeho agwamo acuramye, arapfa ntibabimenya kuko bari bari mu nzu.

Ati: ” Hari mu ma saa cyenda z’igucamunsi zo ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe, 2025, jye na mukecuru wanjye( mama), n’uwakuraga urwondo n’amazi muri icyo cyobo byo kumuhomera, yari asize atagifundikiye, turi kurya, nari naje nanjye gusura mukecuru kuko ntuye hepfo ye.”

Yakomeje ati: “Turi mu nzu turya, numvise akana kanjye k’imyaka 2 kari hanze, kuri icyo cyobo karira cyane kanze kuhava, nsohotse nkareba ngo katakigwamo, mbona umuntu waguyemo acuramye,sinamumenya, mpita mvuza induru ntabaza, abajyaga mu nteko y’abaturage baradutabara, bamukuyemo dusanga ni uwo mukecuru kuko yari inshuti cyane ya mama, basurana buri gihe.”

Avuga ko ubuyobozi, umuryango wa nyakwigendera n’inzego z’umutekano bahise bahagera, umuryango we uramucyura ngo ashyingurwe.

Yavuze ko bahaboneye isomo ryo guhora bagipfundikira kuko iyo atinda gato n’ako kana ke kari kugwamo gakurikiye uwo mukecuru.

Hategekimana Théodore, wo mu Mudugudu wa Taba icyo cyobo cyari kirimo avuga ko cyari mu gikari, umukecuru ntiyagikatira ngo anyure uruhande kitarimo, akinyereraho agwamo acuritse umutwe, arapfa.

Ati: “Abayobozi bahise bahagera batugira inama yo kugipfundikira kuko kinafata amazi y’imvura ava ku nzu y’uyu mukecuru ngo atangiriza abaturanyi be, kugira ngo kitazagira undi gihitana.

Yongeyeho ati” Twahakuye isomo rikomeye ryo kugenzura mu Mudugudu wose niba nta bindi byobo nk’ibyo bidapfundikiye bihari, cyane cyane ko hari n’abandi babicukura bibwira ko ari bito nta kibazo byatera, ariko ko hashobora kubaho uburangare n’abana bato bakabigwamo bikabahitana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko urwo rupfu rutunguranye rwabababaje cyane, asaba buri wese ufite icyobo gifata amazi kugipfundikira.

Ati: “Turasaba buri wese ufite icyobo gifata amazi iwe kugipfundikira kuko nka kiriya iyo kiba gipfundikiye uriya mukecuru ataba yahasize ubuzima.”

Avuga ko bagiye kugenda mu ngo zose muri buri Mudugudu bareba ko nta byobo nk’ibyo bihari, niba bihari ababifite babipfundikire cyangwa babifunge kugira ngo bitazongera guteza impanuka nk’izo zinavamo urupfu.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE