Nyamasheke: Telefoni yari icometse yaturitse itwika iby’agaciro k’arenga 150.000 Frw

Telefoni igendanwa y’uwitwa Tutusenge Mathieu iravugwaho guturika icometse kuri sharijeri, ikabgiza ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 150.000.
Byabereye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gucurasi, ikaba yari icometse kuri batiri y’umurasire w’izuba mu cyumba araramo n’umugore we.
Bivugwa koku bw’amahirwe itagize uwo ihitana cyangwa ikomeretsa nubwo yahise itwika ibintu byari mu cyumba ariko umuriro ugahoshwa utarasakara mu nzu yose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Banda Niyitanga Fidèle, yabwiye Imvaho Nshya ko umugabo yasize acometse telefoni mu cyumba bararamo ku kameza kegereye ibindi bikoresho.
Nyuma yo gisohoka ni bwo yumvise ikintu gituritse, ibintu bimwe mu nzu bitangiye gushya, yinjiye asanga biri guhira mu cyumba cye umuriro utarasakara hose mu nzu.
Iyo telefoni ngo ni iyo mu bwoko bwa ITEL 04, ntibazi impamvu yayiteye guturika icyo bazi ni igihombo bahise bahura na cyo ako kanya kuko hahise hashya inndangamuntu zabo, radiyo, batiri, telefoni n’indi byari kumwe ariko idacometse byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 150.000.
Gitifu Niyitanga yagize ati: “Ku bw’amahirwe byabaye bari hanze mu rugo, kuko iyo biba badahari cyangwa hari nk’umwana basize mu cyumba aryamye, byari kuba ibibazo. Bari gusanga inzu yose yahiye ntacyo bari kuramura.
Yakomeje agira ati: “Kugeza ubu ntituzi impamvu yateye iryo turika. Iyo tuba abahanga mu ikoranabuhanga twari kumenya icyabiteye ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi n’abaturage, twatabaye dusanga inzu yari itarafatwa nta n’ubuzima bw’umuntu bwahangirikiye bari kuzimya ibyari byatangiye gufatwa.”
Yasabye abaturage kujya bacomeka ibikoresho bya elegitoroniki( Eléctroniques) babyigije kure y’ibindi bintu biri aho, kuko nk’ibi byose byahiye iyo biba kure y’iyi batiri ntacyo biba byabaye, amahirwe ari uko uburiri bwo bwari bwitaruyeho gato.
Ikindi ni ukujya bagenzura umunsi ku wundi ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga, kuko bishobora kuba bifite ibibazo batitayeho babicomeka ugasanga birahiye bitwitse n’ibindi.
Yanabasabye kudasiga telefoni icometse ngo bakinge bigendere kuko iturika nk’iryo rishobora kuba nta muntu uri hafi rikangiza byinshi.
Bibaye hatarashira iminsi 5 mu Murenge wa Kanjongo na inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro hakekwa batiri ya telefoni yari ihambirijwe urusinga icometse, inzu n’ibyari biyirimo byose birashya birakongoka.
Uyu muyobozi asaba abaturage kwitondera ibyo baba bacometse kuko bamwe baba batanazi ibyo bacometse cyangwa bacometseho niba byujuje ubuziranenge.
