Nyamasheke: Rushimusi wishe izirenga 300 muri Nyungwe yahindutse umurinzi wayo

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Sindayigaya Jean w’imyaka 26 utuye mu Mudugudu wa Nkamba, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke yivugira ko yabaye ruharwa mu kwica inyamaswa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, akica izirenga 300, none ubu yishimira ko yahindutse akaba ari umurinzi wayo, utihanganira abayangiza.

Aganira n’Imvaho Nshya, yavuze ko yavukiye aho mu Kagari ka Banda, arahiga, arahakurira, aranahashakira ubu akaba afite umugore n’umwana, asobanura ko ubuzima bubi bw’ubukene yavukiyemo no kuba se yari umuhigi w’inyamaswa muri Nyungwe ari byo byamuteye kujyayo akurikiye se, na we ahinduka rushimusi.

Sindayigaya avuga ko yinjiye mu ishyamba kwica inyamaswa akiri umwana muto wiga mu mashuri abanza, akiga nabi kubera gufatanya na se kuzica, guhakura ubuki no gucukura amabuye y’agaciro abamo yitwa kolombeti, ntabone umwanya wo kwiga.

 Yagize ati: “Njye ukuntu ntari noroshye nakoreshaga imbwa muri ubwo buhigi kandi nta wundi watinyukaga kujyanamo imbwa. Byatumye nica nyinshi zishoboka zirimo ibitera, amashegeshi, amasiha, ibyondi, amafumberi,ingurube z’ishyamba n’izindi, ku buryo mbaze inini n’intoya nishe  jyenyine zirenga 300, ntabariyemo izo nishe mfatanyije na papa n’abandi twajyanaga.”

Anavuga ko, afatanyije n’abo bandi,bangije igice kinini cyane bashakamo ayo mabuye y’agaciro kuko  hari abashoramari  bo mu i Banda babaguriraga rwihishwa, ikilo ari amafaranga 20.000.

Ati’’ Byose twabikoraga twiberaho, dutunzwe n’inyamaswa twotsaga, ubuki n’imbuto zahon’amazi meza tukumva ubuzima ari ubwo kuko twabaga dufite abo twahaye inyama bagiye kugurisha bakatuzanira amafaranga, umuntu akumva atakwirirwa yiga kuko twumvaga ubuzima ari ubwo.”

Avuga ko ubu ari bwo yumva ko yakoraga icyaha kuko mbere atari abizi. Mu 2021 ni bwo abayobozi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe babashakishije,we na bagenzi be babasobanurira b ububi bwo kwica inyamaswa bababumbira muri koperative, babaha akazi, barahinduka ubu ni umurinzi wayo.

Ati: “Narizanye kuko ntibari kuzamenya kuko nari mfite amayeri menshi ku buryo kumfata byari bigoye. Numvise ko uwo bafashe batamufunga, ndizana n’imbwa yanjye ndayibereka, mbabwira ko nihannye, mpindutse, bampa akazi, banshyira muri koperative ya’ Sugira Nyungwe’, ubu ndi umurinzi wayo ubikunze, ukora akazi neza uko bikwiye.’’

Sindayigaya avuga ko yungutse byinshi aho abiviriyemo,icya mbere kikaba ko atacyiyumva nk’umugizi wa nabi, ayo ahembwe ayafata atekanye, akaba yarayazanyemo umugore, afite umuryango yitaho, amaze kwibonera uruhushya rwo gutwara imodoka akanaba umuhinzi ukomeye  w’urutoki, akuramo menshi, atera imbere buri munsi.

Asaba urubyiruko rugenzi rwe rwaba rugitekereza kwangiza Nyungwe kubireka kuko nta nyungu irimo, rukaza na rwo rugahabwa akazi ko kuyirinda,kuko  ari ho hari inyungu nyinshi hanaherewe ku byo abatuye aka gace ka Banda babona biyiturukamo, birimo amashuri y’abana babo n’ibindi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage, Ndikuryayo Damien, avuga ko 70% by’abahawe akazi ko kurinda Parikiy’Igihuguya Nyungwe mu turere twose irimo, ari abo mu i Banda,bivuze ko Pariki ibaha agaciro cyane, bakwiye kuba aba mbere  kuyirinda.

Ati: “Turashaka ko bareka amakimbirane n’inyamaswa zo muri Pariki, akaba ari yo mpamvu y’ubukangurambaga tubakorera, bakareka kuyangiza bayitwika n’ibindi bibi bashobora kuyikorera, kuko ari bo ba mbere babona umusaruro mwinshi w’inyungu ziyikomokaho binaturutse mu kubaha akazi ari benshi.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Munezero Ivan ashimira abo bafata icyemezo bakava mu kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ariko bakanagaragaza ko koko bahindutse, akabasaba kuba aba mbere bageza kuri bagenzi babo ubutumwa bw’ibyiza bya Pariki n’akamaro ko kuyibungabunga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe guhuza Pariki n’abaturage, Ndikuryayo Damien
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Munezero Ivan
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 28, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE