Nyamasheke: RDF yihanganishije imiryango yabuze ababo barashwe n’umusirikare

Nyamasheke: RDF yihanganishije imiryango yabuze ababo barashwe n’umusirikare

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga yahumurije abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke, nyuma y’aho umusirikare witwa Sgt Minani Gervais arasiye abaturage 5 mu kabari.

 Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024, ni bwo uyu musirikare yarasiye abo baturage mu kabari mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.

 Mu kiganiro Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen. Ronald Rwivanga yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko hataramenyekana impamvu yatumye arasa abo baturage, ariko ko icyo kibazo gikomeza gukurikiranwa.

Yagize ati: “Umusirikare araza kubibazwa. Turaza kumenya impamvu zari zimujyanye muri ako kabari, ubu turacyabikurikirana. Nta mpamvu yatuma arasa abantu. Turaza gufata ingamba zishoboka zose kandi RDF yihanganishije imiryango n’inshuti z’ababuze ababo muri ibi bihe by’agahinda.”

Yongeyeho ko ingamba zimwe muri zo ari ugukurikirana uwo musirikare bakamenya impamvu zabimuteye.

Ati: “Zimwe muri izo ngamba ni ugukurikirana tukamenya impamvu zabimuteye, tukamufunga, tukamujyana mu nkiko.”

Yakomeje avuga ko ikibazo nk’icyo cyo kurasa abaturage kidakunze kuba kandi RDF irabihanganisha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14