Nyamasheke: Ku musozi wa Kizenga habonywe imibiri 3 y’Abatutsi bazize Jenoside

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umusozi wa Kizenga uri mu Kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke uherutse kubonwaho imibiri 22 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ubwo hakorwaga amaterasi ya VUP mu ntangiriro z’uyu mwaka, wongeye kubonwaho indi mibiri 3 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

Umwe mu bakoraga ayo materasi arimo gukorwa n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) witwa CDAT yabwiye Imvaho Nshya ko ayo materasi bayatangiye ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024.

Mu ma saa tatu z’igitondo zo kuri uyu wa 18 Nzeri, barimo guca amaterasi ni bwo babonye imibiri 3 iri mu cyobo kimwe, iri mu myenda yayo abishwe bari bambaye, gusa ngo ntihamenyekanye ba nyirayo.

Uyu muturage uvuga ko yahavukiye akanahakurira, avuga ko wari umusozi utuweho n’Abatutsi benshi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Jenoside kubera ko wari umusozi muremure witegeye indi, hahungira Abatutsi barenga 15 000 bibwira ko bahakirira, barahicirwa harokokera mbarwa, abicanyi bagenda babajugunya aho babonye harimo ibyobo bagendaga bacukura.

Ati: “Nyuma ya Jenoside rero ntihongeye guturwa no guhingwa, ba nyiri ayo masambu bamwe barishwe, abarokotse bigira gutura ahandi cyane cyane i Kigali, aho baharekera aho ntihahingwa, aho Leta ivugiye ko imirima yose idahinze igomba kubyazwa umusaruro naho hatangiye gutunganywamo amaterasi ari bwo n’iyo mibiri yatangiye kuboneka.”

Avuga ko iriya mibiri 22 yabonetse mu ntangiriro z’uyu mwaka yabonywe hakozwe amaterasi kuri hegitari 28, ubu hakaba hateganyijwe gukorwa kuri hegitari zirenga 40, bagakeka ko hashobora kuboneka indi mibiri.

Asobanura ko bibabaje cyane ari ukubona mu myaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe hakiboneka imibiri abantu bakora amaterasi, imihanda cyangwa ibindi bikorwa remezo, nyamara hari abakoze Jenoside banafunguwe, n’abandi bari batuye aho babirebaga, bakaba batavuga aho iyo mibiri iri bahazi.

Akomeza avuga ko nk’abo bafite amakuru y’iyi mibiri bayatanga bakaruhura imitima y’ababo bakigendana intimba yo kutabona iyo mibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yemeje aya makuru avuga ko iyo mibiri yahise ijyanwa mu cyumba kiri mu biro by’Akagari ka Nyagatare aho igiye gutunganyirizwa ngo izabone gushyingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Uriya musozi wiciweho Abatutsi benshi ku buryo nta washindikanya ko hari imibiri igihari, ari yo mpamvu tuhashyize imbaraga cyane ngo iyaba igihari yose iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.”

Yongeyeho ati: ‘’Ahamaze gukorwa, dukurikije uko tubikora tuba twizeye ko nta wundi mubiri uhasigaye, tugakomereza ahandi dukeka ko iri, ari no muri urwo rwego iriya yabonetse.”

Yasabye abaturage bafite amakuru arenzeho ku Batutsi biciwe kuri uyu musozi kuyatanga kuko byabaye ku mugaragaro, ku manywa y’ihangu,ko uwayagira nubwo yakwandika agapapuro akagashyira ahantu kari buboneke, afite amakuru y’ukuri yaba agize neza.

Avuga ko bakomeje gukora amaterasi banashakisha imibiri yindi yaba irimo, uko iboneka amakuru akazagenda atangwa kugeza ubwo hazarangiza gukorwa bizera ko nta wundi mubiri uhasigaye,izaba yabonetse yose ikazatunganywa neza igashyingurwa mu cyubahiro.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye yahoze ari komini Rwamatamu yari perefegitura ya Kibuye, mu Mirenge y’ubu ya Kirimbi, Gihombo na Mahembe, ifite umwihariko ukomeye cyane ,kuko uretse abajugunywe mu kiyaga cya Kivu  ababo badategereje kuzabona iyo mibiri,  buri mwaka kwibuka kwaho kurangwa no gushyingura imibiri iba yabonetse.

Nta mwaka n’umwe birenza badashyinguye, bakavuga ko ikibabaje ari uko atari imibiri igaragazwa n’abayifitiye amakuru, ahubwo igaragazwa n’ikorwa ry’ibikorwa remezo, abafite amakuru baryumyeho.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 19, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Turikumwe says:
Nzeri 19, 2024 at 11:54 am

Aka nakumiro rwose..
Ese ko abaicanyi bababriwe kuki badatanga amakulu yaho bashyize imibiri yabatutsi bishe igashyingurwa mu cyubahiro koko?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE