Nyamasheke: Inzu y’umuryango w’abantu 12 yakongowe n’inkongi

Inzu y’amabati 38 ya Bazambanza Innocent abanamo n’umugore we,abana 9 be n’undi muntu uhaba,mu Mudugudu wa Gaseke,a Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke yahiye irakongoka, hakekwa umuriro w’amashanyarazi.
kuko basanze nta kintu yari acometse cyayitwitse,hahiramo ibifite agaciro ka 1.273.700.
Ntazinda Ephrem, umwe mu batabaye iyo nzu ishya, yabwiye Imvaho Nshya ko mu masaha y’amanywa yo ku wa Gatanu,tariki ya 3 Mutarama, ubwo ba nyir’ururugo n’abana bose batari bahari, hanyuze abaturage babona inzu icumbamo umwotsi mwinshi, babona ko iri gushya, baratabaza, bafatanya n’abo batabaye n’ubuyobozi kuzimya, biba iby’ubusa, barokoramo bike byari biri muri salo n’icyumba kiyegereye,ibindi birashya birakongoka.
Ati: “Twagerageje biranga biba iby’ubusa. Umuriro wahereye mu cyumba ba nyir’ururugo bararamo, wadukira icyo byegeranye, ibyarimo byose birashya birakongoka, bagiye kuhagera basanga twarokoyemo duke cyane twari muri salo n’icyumba kimwe kiyegereye, ibindi bikoresho birahakongokera.’’
Niyitegeka Jerôme, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, yavuze ko babaruye ibyahiriyemo byose bagasanga bifite agaciro ka 1 273 700 y’amafaranga y’u Rwanda, uwahishije inzu acumbikiwe n’umuturanyi mu gihe hagishakishwa uburyo yafashwa kubona indi nzu.
Ati: “Twaketse ko zaba ari insinga z’amashanyarazi zishaje, zashishutse zitanujuje ubuziranenge zakoranyeho zigateza inkongi, kuko nta kindi twabonye cyaba cyayitwitse, cyane cyane ko iyo ari umuriro usanzwe igurumana,ariko iyo ari amashanyarazi igenda ihiramo imbere bitihuta cyane nk’uwo muriro usanzwe.’’
Yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko ubuyobozi bwahise buwushyira ku rutonde rw’imiryango igomba gufashwa kubona aho iba byihutirwa, ko igikanka kitahiye cyane, babonye amabati bayisana bigakunda.
Yasabye abaturage kujya bagira igihe bakareba insinga zabo z’amashanyarazi niba nta kibazo zifite, cyane cyane ko iyo ari ikibazo cy’insinga ntacyo REG imarira uwahishije inzu, ikimumarira ari uko ari nk’umuriro wari wagiye ukagaruka ukagira ibyo utwika, cyangwa ibindi bibazo yishingira, na bwo byose bibanje kwemezwa na RIB mu iperereza ryayo.
Yanasabye abaturanyi b’uyu muryango n’abandi bawuzi gukomeza kuwuba hafi muri wa mutima mwiza w’Abanyarwanda wo gutabarana, cyane cyane ko iyo nkongi yawusize iheruheru bigaragara.
