Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umunyeshuri

Ubwo abanyeshuri ba GS Kinini, mu Mudugudu wa Kijibamba, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano,Akarere ka Nyamasheke, bari batashye, imodoka yo mu bwoko bwa Truck Mitsubishi/Fuso yavaga ku Buhinga yerekeza ku Rwesero,ku ya 5 Eerurwe 2025 yagonze umwana w’imyaka 8, ahita apfa.
Umuyobozi wa GS Kinini,Mukamwiza Consolée,yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo abana bari batashye, bakiva mu kigo bakase umuhanda wa kaburimbo berekeza iwabo mu bice bya santere y’ubucuruzi ya Kinini, iyo Fuso yari ifite pulake RAE 423F,yagonze umwana w’umukobwa w’imyaka 8 witwaga Uwamahoro Valentine, wigaga mu wa 2 w’amashuri abanza.
Ati: “Yari ari kumwe n’abandi bana, bakiva ku ishuri,bakase umuhanda uzamuka bataha, iyo fuso ituruka imbere ivuduka cyane, iramukubita,imutwara mu mapine, umushoferi n’uwo bari kumwe bahita basohoka mu modoka bahata ry’urwagwa bari bafite dukeka ko banywaga, bariruka.’’
Yakomeje agira ati’’ Ubwo abapolisi bahageraga batangiye kureba ibyangombwa by’umushoferi mu modoka, twagiye kubona tubona umushoferi aturutse mu ishyamba arizanye, uwo bari kumwe ntiyagaruka. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kibogora, umushoferi bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagano.’’
Avuga ko atari ubwa mbere bapfusha umunyeshuri wishwe n’impanuka muri icyo gice cy’umuhanda cyegereye ishuri,kuko no mu myaka 2 ishize, undi mwana w’umukobwa wigaga mu wa mbere ubanza yagonzwe n’imodoka imuturutse imbere iramihitana.
Bifuza ko hashyirwa ibimenyetso cyangwa ibyapa bifasha abashoferi kugabanya umuvuduko, kuko icyapa gihari kiri kuri 80 kandi hatambuka abanyeshuri benshi.
Ati: “Nta na kimwe gihari cyabwira umushoferi kugabanya umuvuduko ahageze kandi uretse natwe, n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda hano, batubwiye ko babisabye kenshi kubera ibyo bibazo ubwabo bibonera.”
Avuga ariko ko nyuma y’iyi mpanuka, Polisi yamwijeje ko igihe ibyo bitarakorwa, bazajya baza kuhahagarara igihe abanyeshuri bahanyura, bava cyangwa bajya ku ishuri kugira ngo bafashe mu mutekano wabo.
Yihanganishije umuryango wabuze umwana, avuga ko n’ishuri riri mu gahinda ko kubura umwana waryo, ko bari bufashe mu butabazi bwose bushoboka, ku bufatanye n’abanyeshuri bagenzi be n’ababyeyi baharerera.
Mukankusi Marthe ukunda kurema isoko rya Rwesero, yavuze ko impungenge z’aka gace bazihorana kuko uretse n’abana, n’abakuru nk’igihe haremye isoko bagenda bikanga.
Ati: “Twagiye dusaba kenshi mu nama z’abaturage ko aka gace ka Rwesero, cyane cyane hariya ku ishuri no hafi y’iri soko haba uburyo abashoferi bahagera bakagabanya umuvuduko, ariko turacyafite impungenge z’abahagera ukagira ngo ni ibisanzwe,ari byo biviriyemo uriya mwana kugongwa, tugasaba noneho ko hakwitabwaho.’’
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye iyo fuso.
Ati: “Ku wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025 mu ma saa kumi n’imwe, mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, Akagari ka Rwesero mu Mudugudu wa Kijibamba,ahantu hamanuka habereye impanuka y’imodoka TruckMitsubishi/fuso, yavaga Buhinga yerekeza Rwesero, ihageze igonga umunyeshuri washakaga kwambuka umuhanda ava ku ishuri rya GS Kinini ahita apfa.’’
Yakomeje ati’’ Umurambo uri ku bitaro bya Kibogora. Impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye fuso.’’
Yibukije abashoferi kwirinda uburangare igihe batwaye imodoka kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abo basangiye gukoresha umuhanda.

lg says:
Werurwe 6, 2025 at 10:11 pmNabivuze kenshi ko Fuso – Hiace alizo mudoka ubu zigenda nabi mu Rwanda
NSHIMIYIMANA ATHANASE says:
Werurwe 14, 2025 at 7:10 amBAKAZE UMUTEKANOMUMUHANDACYANE MAHOROYARINTWARI!!TURABAKUNDA?