Nyamasheke: Imibiri 2 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika Karere ka Nyamasheke, ahari n’urwibutso rwa Jenoside rwa Hanika, habereye igikorwa cyo gushyingura  mu cyubahiro imibiri 2 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe muri iyo mibiri wabonetse mu Mudugudu wa Ryagatari, undi uboneka  mu Mudugudu wa Kanyenkondo y’Akagari ka Mutongo, mu Murenge wa Macuba, ikaba yarabonywe n’abahingaga.

Kanamugire Charles uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro iyi mibiri yombi  akaba afitemo mushiki we muto, yavuze ko akomeza gushengurwa no kutabwirwa amakuru y’ukuri y’urwo abe bishwe ngo bose bashyingurwe mu cyubahiro kuko icyo gihe we yari ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati: “Dufite ibikomere bikomeye kuko ndi ku rugamba rwo kubohora Igihugu nari nzi ko  tuzasanga abantu bacu, ariko nsanga barashize. Papa yishwe avuye aha kuri iyi Paruwasi bamuta mu bwiherero, Mama na we ava hano Interahamwe zimutemaguye agenda ashaka uwamufasha, aho ageze hose banga kumufasha kugeza umwuka umushizemo.”

Yihanganishije imiryango y’abashyinguye, abibutsa ko bafite Leta nziza y’ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, ari na ryo shingiro ry’icyizere cyo kubaho.

Nsengiyumva Alfred uvuka mu yari komini Kirambo, warokokeye aha kuri Kiliziya ya Hanika, yavuze ko yabaye imfubyi burundu ku myaka 4 gusa, ababyeyi be bombi bishwe urw’agashinyaguro.

Nsengiyumva Alfred agaya abahishaga Abatutsi bakarenga bakajya kwica abandi

Avuga ko se yajyanywe n’abapolisi b’icyo gihe ntiyagaruka, nyina yicirwa mu nzira n’umugabo wari umujyanye  i Burundi nk’umugore we  gushakisha ubuzima.

Ubuzima bw’ubupfubyi bwamubwreye bubi cyane, n’aho agiriye mu ishuri ahua n’itotezwa rikomeye, birakomeza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yarokotse  mu buryo bw’igitangaza.

Yagaye abafashaga Abatutsi kurokoka nyamara hirya bakarimbura abandi, barimo  n’uwageze aho ku Kiliziya ya Hanika afite amagerenade, n’undi wamufashije n’ubu  bakibanye neza ariko azi ko yahindukiraga akajya mu bwicanyi.

Ati: “Nubwo hari ineza batugiriye ariko ni abicanyi nk’abandi bose, bari mu batikije imbaga hano i Hanika. Tuzavuga ineza batugiriye ni byo ariko n’ubugome bagiriye abandi ntituzabuceceka.”

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel, na we yihanganishije abashyinguye ababo mu cyubahiro, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange,  abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika, n’abiciwe mu Murenge wa Macuba no mu nkengero zawo.

Yabijeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga 1.000.000 mu minsi 100 gusa, itazasubira ukundi mu Rwanda.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yashimiye ingabo zari iza FPR inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Ati: “Turashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda imbaraga yashyize mu kutugarurira icyizere cyo kubaho, tukanashimira n’undi uwo ari we wese  wagize uruhare mu kurengera abahigwaga barokotse, tutibagiwe abatubaye hafi na nyuma y’uko Jenoside ihagarikwa.”

Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubaha agaciro bambuwe igihe bicwaga bunyamaswa, ukanaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma bagasesengura amateka y’u Rwabda n’inkomoko y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango Ibuka ushimira intambwe Leta yateje abarokotse Jenoside mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwabo, ukanashima Politiki zashyizweho  zikanashyirwa mu bikorwa zishimangira  ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yashimye uko abarokotse Jenoside bakomeje  gufashwa, ubuzima bukaba bumeze neza, anaboneraho gushimira ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside zigagakomeza kuyobora n’urugamba rwo kwiyubaka.

Ku byerekeranye n’imibiri n’ubu itaraboneka n’ibonetse ikaboneka hakorwa ibikorwa remezo, Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yongeye gusaba abafite amakuru kuyagaragaza na yo igashyiingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Turasaba Abanyarwanda bose, cyane cyane abatuye aha, tunashimangira kuri bariya bakoze Jenoside kugaragaza aho bagiye bataye iyo mibiri, kugira ngo  ishyingurwe mu cyubahiro kuko uwashynguye uwe araruhuka. Aba azi ko yamushyinguye n’iyo igihe kigeze ajya kumusura akumva ko bari kumwe.”

Yavuze ko kwibuka bikomeje muri iyi minsi 100 mu Mirenge itandukanye no mu Turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba n’ahandi mu gihugu.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yunamira Abatutsi 8441 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika
Umuhanzi Suzanne Nyiranyamibwa yifatanyije n’abaturage ba Nyamasheke gusoza icyunamo
Guverineri Ntibitura Jean Bosco yasabye abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka muri iyi minsi 100
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 15, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Francois says:
Mata 15, 2025 at 9:31 am

Genocide never again!Twibuke twiyubaka.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE